Uganda: Imiterere y’abakinnyi b’Ikipe ya Bweras Women’s FC iri gusenya Ingo

0Shares

Mu gihugu cya Uganda, haravugwa inkuru y’ikipe y’abagore ishyirwa mu majwi mu gusenya Ingo. 

Iyi kipe y’Umupira w’amaguru izwi nka ‘Bweras Women’s Football Club’, ikina ruhago nk’ababigize umwuga.

Ibarizwa mu Burengerazuba bw’iki gihugu, mu Karere ka Bushenyi, yashingiwe ku Ishuri rya Bweranyangi Senior Secondary School.

Benshi mu bareba iyi kipe ikina, bavuga ko imiterere n’ubwiza by’abakinnyi bayo, bidakwiriye guconga ruhago, kuko bituma ababareba barabya indimi, bigahumira ku mirari iyo bigize mu kiciro cy’abubatse.

N’ubwo bashinjwa gusenya Ingo kubera ubwiza baremanywe, bo bavuga ko ntakindi baba bagambiriye, uretse gukina bagahembwa, bakabona ibibatunga ubwabo n’imiryango yabo.

Ku ruhande rw’abagore bubatse, bavuga ko iyi kipe ari ikigeragezo kuri bo, kuko ituma abagabo babo birirwa aho iyi kipe yakiniye, bareba ikimero cy’abakinnyi bayo, benshi bagataha bahigira kuzabigarurira, aho kwita mu miryango bubatse.

Mu minsi ishize, Bweras Women’s Football Club yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’abagabo, ndetse iranayitsinda. Gusa, abakurikiye uyu mukino bavuga ko itayirushije, ahubwo ko abagabo barangariraga ikimero, inshundura zikanyeganyega batazi ibyabaye.

Benshi mu bitabira imikino ya Bweras Women’s Football Club baba biganjemo igitsina gabo, ndetse muri bo, hari n’abatababazwa n’uko yatsinzwe, ahubwo bagataha birahira imiterere yabo karemano.

Amafoto

May be an image of 1 person, playing American football, playing football and text

May be an image of 2 people, people playing football, people playing American football and text

May be an image of 8 people, people playing football, people playing American football, grass and text

May be an image of 8 people, people playing football, people playing American football, grass and text

 

Habimana Jean Paul

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *