Amakipe y’Ibihugu bya Portugal, Esipanye, Ubudage n’Ubufaransa, zabonye itike yo gukina imikino ya kimwe cya kabiri cy’Irushanwa rya UEFA Nations League.
Irushanwa rya UEFA Nations League ryatangiye gukinwa mu Myaka 7 ishize. Ni rimwe mu marushanwa ahuza Ibihugu ategurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Mugabane w’Uburayi UEFA.
Nyuma y’Umwaka ritangiye, mu 2019 umukino wa nyuma wakiniwe i Lisbon muri Portugal, Ikipe ya Portugal yari iyobowe na Cristiano Ronaldo yegukana igikombe itsinze iy’Ubuholandi.
Mu mwaka w’imikino w’i 2020-21, igikombe cyegukanywe n’Ubufaransa butsinze Esipanye, mu 2022-23, Esipanye ikosora amakosa yari yakoze imbere y’Ubufaransa, itsinda Croatia kuri penaliti ku mukino wa nyuma.
Umukino wa nyuma uzahuza amakipe abiri azaba yarokotse hagati y’Ubufaransa, Esipanye, Ubudage na Portugal, uzakinirwa mu Berlin mu Budage.
Imikino yo gushaka itike ya kimwe cya kabiri yaraye ikinwe mu ijoro ryakeye.
Kuri Sitade Saint Denis mu Bufaransa, ibitego bya Micheal Olise na Osman Dembele mu minota 90, byishyuye ibyo bari batsinzwe na Croatia mu mukino ubanza, amakipe yombi yerekeza mu minota 30 y’inyongera.
Iyi minota yarangiye aya makipe yombi anganya ibitego 2-2 uteranyije imikino yombi, hitabazwa penaliti. Ubufaransa bwa Kylian Mbappe nibwo bwazitwayemo neza, butsinda 5 kuri 4 za Croatia ya Luka Modric.
Kuri Estadio de Mastella mu Mujyi wa Valance, Ikipe y’Igihugu ya Esipanye yahaboneye itike ya kimwe cya kabiri isezereye iy’Ubuholandi.
Uyu mukino wari uryoheye ijisho, wakiranuwe na penaliti, Esipanye ikomeza nyuma yo gutsinda 5 kuri 4 z’Ubuholandi.
Ibirori byo gushaka itike ya kimwe cya kabiri byakomereje i Dortmund mu Budage, imbere y’abafana 64,742 bari muri Sitade Signal Iduna Park.
Ikipe y’Igihugu y’Ubudage, Die Mannschaft yari yakiriye iy’Ubutaliyani, The Azzurri, mu mukino wo kwishyura.
Umukino ubanza wari wahuje izi mpande zombi, zari zatandukanye Ubudage bufite ibitego 2-1. Uyu musaruro, wahaga amahirwe Ubudage mbere y’umukino. Niko byaje kugenda, nyuma yo kunganya ibitego 3-3, Ubudage bukomeza ku giteranyo cy’ibitego 5-4.
I Lesbon muri Portugal, La Seleção ya Portugal yari yakiriye Ikipe y’Igihugu ya Denmark ya Rasmus Højlund, rutahizamu wa Manchester United. Uyu mukino warangiye ari ibitego 5-4.
Hagati ya tariki ya 05 n’iya 06 Kamena [6] 2025, Esipanye izacakirana n’Ubufaransa, mu gihe Ubudage buzisobanura na Portugal.
Mu makipe 4 yageze muri iyi mikino ya kimwe cya kabiri, atatu muri yo yamaze kumva uburyohe bw’iri rushanwa.
Amafoto