UEFA Europa League:”Dukwiriye kwigaya’ – Ten Hag nyuma yuko Man United isezerewe na Seville

0Shares

Ni kimwe cya kane cyo kwibagirwa kuri Manchester United – ariko ukaba n’umukino wo kwishyura i Seville ushobora kuzaguma mu mutwe w’umutoza Erik ten Hag ubwo azaba arimo yubaka ikipe azakoresha mu mwaka w’imikino utaha.

Mu mukino ubanza i Old Trafford, United yabanje gutsinda ibitego bibiri nuko mu minota ya nyuma y’umukino yitsinda ibitego bibiri, bituma amahirwe yo gukomeza angana ku mpande zombi. Akaga gakomeye kari kakiyitegereje.

Mu ijoro ryo ku wa kane, ku kibuga Ramon Sanchez-Pizjuan cy’i Seville cyari kirimo urusaku rwinshi rw’abafana, Sevilla yatsinze biyoroheye Manchester United ibitego 3-0, biba 5-2 ku giteranyo cy’imikino yombi, bibiri muri byo biva ku makosa ya United.

Iyi kipe y’umutoza Ten Hag ni yo yizize. Ntibinatangaje kuba uyu mutoza wayo yari arakaye cyane mu biganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino.

Yabwiye igitangazamakuru BT Sport ati: “Aya yari amahirwe meza cyane, umwanya mwiza cyane, wo kugira icyo dutsindira nuko tuyapfusha ubusa – tugomba kwigaya”.

“Byarangiye, ntitwabihindura. Tugomba kureba ibiri imbere ku cyumweru, ni yo mahirwe akurikiyeho.

“Si ibyo kwihanganirwa. Twatsinzwe ingamba, bari bafite umuhate kuturusha, bari bafite ugushaka kuturusha… ibyo biba bigoye kugira ngo utsinde imikino.

“Buri muntu wese ashobora kubona ibisabwa ndetse n’urwego rugomba kuba hejuru kurushaho mu ikipe nka Manchester United”.

Ku cyumweru, United izakina na Brighton ku kibuga cya Wembley mu mukino wa kimwe cya kabiri cya FA Cup, mbere yuko mu minsi ine nyuma yaho yerekeza kwa Tottenham mu mukino w’ingenzi cyane wo muri Premier League wo mu nkundura yo guhatanira kuza mu mwanya ine ya mbere muri shampiyona.

Muri uyu mwaka United yatsindiye igikombe cya Carabao Cup, ariko muri iyi mikino niramuka isubiyemo imikinire nk’iyo yagaragaje i Seville, uyu mwaka w’imikino wayo ushobora kuba mu kaga.

‘Akaga kuri United’

Paul Scholes, wahoze akina hagati muri United, yabwiye BT Sport ati: “Ntekereza ko iri joro [ryo ku wa kane] ryatumye hari abakinnyi bacyeya muri aba Ten Hag yafasheho icyemezo.

“Ibyo bishobora kuba ari cyo kintu cyiza cyonyine kizava muri ibi.

“Ibi bigaragaza ko iyi kipe atari nziza bihagije, iyo ufite abari mu mvune. Iyi kipe ishobora kwitwara neza mu yindi mikino ariko iyo bigeze aho ruzingiye, aho rukomeye, birayinanira. Imyitwarire yayo ijya ku kigero cyo hasi iyo abakinnyi bakomeye batameze neza”.

Ugendeye ku kuntu aya makipe yombi ahagaze muri shampiyona, uku kwabaye gutsindwa gutunguranye kuko Sevilla iri ku mwanya wa 13 muri shampiyona ya La Liga ya Espagne, aho yagize ibihe bibi cyane uyu mwaka habura gato ngo igere mu cyiciro cy’amakipe azamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ariko, ntiratsindwa mu mikino itanu itozwa na Jose Luis Mendilibar – umutoza wayo wa gatatu w’igihe kirekire muri uyu mwaka w’imikino – ndetse yitwaye neza hano, nkuko ihora ibigenza muri iri rushanwa.

Ni mu gihe Manchester United yo iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa Premier League.

Avuga kuri Sevilla, Owen Hargreaves, wahoze akina hagati muri United, yabwiye BT Sport ati: “Aba bakinnyi batsindiye ibikombe bitandatu bya Europa League.

“[United] Bo ntibaritegura, muri buri cyiciro bagiye baba abakabiri beza.

“Sintekereza ko hari n’umwe muri twe wateganyaga ko ibi byagenda gutya. Ibi [uyu mukino] byatsindiwe mu gice cya kabiri cy’i Old Trafford ndetse United ntiyari yiteguye uyu mukino.

“Sevilla yakinnye nkaho byose byari byayirangiranye [nkaho ari ugupfa no gukira]. Aka kabaye akaga kuri United”.

Umukinnyi w’Umunya-Maroc Youssef En-Nesyri (iburyo) yatsinze ibitego bibiri mu bitego 3-0 Sevilla yatsinze Manchester United mu ijoro ryo ku wa kane

 

Erik Ten Hag agaragara ko yumiwe
Ku nshuro ya mbere umutoza wa Manchester United Erik Ten Hag yabonye ikipe ye itsindwa muri kimwe cya kane cya Europa League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *