Ubwongereza bugiye guhemba ‘Ntoyinkima’ urengera akanamenyekanisha Inyoni zo muri Nyungwe

0Shares

Claver Ntoyinkima usanzwe ayobora ba mukerarugarugendo muri Pariki ya Nyungwe niwe watsindindiye igihembo mpuzamahanga gitangwa n’Ubwami bw’Ubwongereza, ku bufatanye na Tusk Conservation Award mu kurengera ibidukikije.Agiye guhembwa kubera ibikorwa yakoze mu kurengera no kumenyekanisha inyoni zo muri Pariki ya Nyungwe. Ni igihembo agomba gushyikirizwa n’ Umwami w’Ubwongereza tariki ya 27 Ugushyingo uyu mwaka.

Claver Ntoyinkima usanzwe uyobora ba mukerarugendo muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe, mu gitondo abyuka yerekeza muri ishyamba kujya gufata amajwi y’inyoni, maze ayo majwi akaziyafashisha ayobora ba mu kerarugendo basura iyi parike.

Iyo afata amajwi y’izo nyoni akoresha akuma gato kameze nka Antene y’igisahani, gafite utwuma dukurura amajwi ari kure, akayicomeka kuri telefoni ye.

Ibi akora kandi abyigisha n’abana bakiri bato. Abatangiranye nawe muri 2009 ubu ni bo basigaye bayobora ba mu kerarugendo kandi birabatunze.

Buri wa gatanu mu masaha y’umugoraba Ntoyinkima yerekeza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gisakura, ahari abanyeshuri bari mu itsinda ryo kurengera ibidukikije, bahahurira n’abandi barangije kwiga bakora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo kugirango bereke abakiri bato ubwoko bw’ inyoni ziba muri Nyungwe, amazina yazo ndetse n’ uburyo zivuga.

Usibye ibi, Ntoyinkima yanashinze koperative ebyiri, aho avuka mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke.

Imwe ni iy’abahoze ari iya barushimusi ndetse n’abangizaga Parike ya Ngungwe bahiga inyamaswa. Indi ni iy’abafasha ba mu kerarugendo gutwara imizigo batembera mu ishayamba, ubu bakaba barahinduye imyumvire ndetse n’imibereho yabo irahinduka.

Ibi Ntoyinkima yakoze byatumye ahabwa iki kigembo, avuga ko byamutunguye kuko atari azi ko hari abantu baha agaciro ibyo akora kuri uru rugero

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Pariki ya Nyungwe buvuga ko ibikorwa bya Ntoyinkima byagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha inyoni zo muri iyi Pariki ndetse no kuyibungabunga.

Ishimwe riherekejwe n’ ibihumbi 30 by’amapound (30,000£) ni hafi milioni 51 000 000Frw, ni byo Ntoyinkima azashyikirizwa n’ Ubwami w’Ubwongereza mu birori biteganyijwe tariki ya 27 Ugushying0 2024. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *