Ubwizigame bw’Abanyamuryango ba EjoHeza bwageze kuri Miliyari 41 Frw

0Shares

Ubwizigame bw’abagannye EjoHeza bwageze kuri Miliyari 41 Frw nyuma y’Imyaka Itanu itangijwe. Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 41 na Miliyoni 64 amaze kugera mu kigega cy’ubu bwizigame bw’Igihe kirekire bukorwa ku bushake.

EjoHeza ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igenwa n’itegeko N° 29/2017 ryo ku wa 29 Kamena 2017.

Imibare itangwa na RSSB igaragaza ko kuva gahunda ya EjoHeza yatangira mu 2018 kugeza taliki ya 20 Gashyantare 2023, abanyamuryango 3,110,446 ari bo bamaze kuyiyandikishamo.

Muri bo abizigamira ni 2,585,139 bafite ubwizigame bwa miliyari 31.9 z’amafaranga y’u Rwanda, bumaze kugira inyungu zikabakaba miliyari 6, na Leta ikaba yaratanze uruhare rw’amafaranga asaga miliyari 3.1.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB kigaragaza ko kuva muri 2018 gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire itangijwe imibare y’abitabira gutanga imisanzu igenda yiyongera.

Gusa RSSB ivuga ko urubyiruko rutaritabira neza gahunda ya Ejo Heza kuko bari kuri 30% gusa y’abizigamira bose, ndetse n’abakozi ba leta bitabiriye ari bake kuko abitabiriye ari 10% by’abakozi bose.

Kugeza ubu bamwe mu bizigamye muri EjoHeza batangiye guhabwa inyungu n’uruhare rwa Leta. Abitabiriye gutanga imisanzu muri iki kigega bavuga ko bamaze kubona ibyiza byo kwiteganyiriza.

Mutezintare Ange wo mu Karere ka Nyagatare Umurenge wa Karama yitabye Imana amaze igihe kirenga Umwaka ari umunyamuryango wa EjoHeza aho yizigamiraga amafaranga y’u Rwanda 1,500 buri kwezi.

Nyuma yo kwitaba Imana, Umuryango we waragobotswe ndetse usubizwa imisanzu n’inyungu yari amaze gutanga mu rwego rwo kubayagira.

Si we wenyine kuri Mukamurenzi Josiane Umuturage wo mu Murenge wa Gihundwe, mu Karere ka Rusizi na we umuvandimwe we yaratabarutse ari umunyamuryango wa Ejo Heza maze iramugoboka nk’uko byatangajwe na RBA.

Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Igihugu yo kwizigamira y’igihe kirekire muri EjoHeza no gukangurira Abanyarwanda b’ingeri zose kuyitabira, ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 16 mu mwaka wa 2018.

Umusaza Habyarimana Joseph wo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, ni umwe mu bari bitabiriye iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano. Yahise yakira neza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya EjoHeza nyuma y’imyaka 4 akaba yaratangiye gusogongera ku byiza by’iyi gahunda dore ko ari no mu bayishishikarije bagenzi be kuyitabira.

Umuyobozi w’Umuryango Nsindangiza, ukorera ubuvugizi abageze mu zabukuru Elie Mugabowishema, avuga ko umuco wo kwiteganyiriza mu zabukuru umaze gukwira mu ngeri zitandukanye, kuko mbere byari ikibazo cy’ingutu ku mibereho y’abari muri iki cyiciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *