Ubwikorezi: Miliyoni 100$ zigiye gushorwa mu kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, cyatangaje ko imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Kigali-Muhanga izatangira muri Nyakanga 2025.

Biteganyijwe ko muri iyi mirimo hazasanwa ibilometero 45, hanagurwe  igice cy’inzira enye kireshya n’ibilometero 12,2.

Umuhanda wa Kigali-Muhanga ugiye kuvugururwa no kwagurwa nyuma y’imyaka isaga 24 ukoreshwa kuko wubatswe bwa mbere mu 1999/2000.

Uyu muhanda numara kuzura witezweho kuzakemura ikibazo cy’umubyigano uwugaragaramo.

Niyobuhungiro Jean Paul, umushoferi ukorera mu muhanda Kigali-Muhanga umunsi ku munsi, avuga ko ubuto bw’umuhanda ari ikibazo ku binyabiziga byinshi biwugaragaramo.

Abagenzi na bo bavuga ko imodoka nyinshi ziwubamo zituma bakererwa mu ngendo zabo.

Umuyobozi ushinzwe Ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, François Gihoza Mivugo, yavuze ko imirimo yo kuvugurura umuhanda Kigali-Muhanga, izatangira muri Nyakanga 2025.

Igice kizasanwa ku muhanda Kigali-Muhanga kireshya n’ibilometero 45 mu gihe ikizagurwa kikagira inzira enye kireshya n’ibilometero 12,2.

Biteganyijwe ko iyi mirimo izakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice ndetse izatwara miliyoni 100$ azatangwa na Banki y’Abanya-Koreya ifatanyije na Leta y’u Rwanda. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *