Ubwikorezi bw’Ibicuruzwa byinjira mu Rwanda n’ubwihasohoka bwashyiriweho icyangombwa mpuzamahanga

0Shares

Abakora ubwikorezi bw’ibicuruzwa byoherezwa n’ibitumizwa hanze y’u Rwanda bagiye kujya basabwa icyangombwa mpuzamahanga mu rwego rwo guca akajagari mu bakora muri uru rwego.

Ni icyangombwa kizajya gitangwa n’ishuri ry’urwego mpuzamahanga rw’ubwikorezi bw’imizigo.

Aya mavugurura mu bwikorezi bw’imizigo y’ibicuruzwa byoherezwa hanze n’ibitumizwayo, agamije kongera ihiganwa mu bwikorezi no kwagura ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Rwanda.

Abakora ubwikorezi bw’ibicuruzwa byoherezwa hanze n’ibitumizwayo, bavuga ko bakeneye kuvugurura imikorere yabo, mu rwego rwo kwiyongerera icyizere ku bashoramari n’abacuruzi bakorana nabo mu bihugu bitandukanye.

Ukuriye abokora ubwikorezi bw’ibicuruzwa bwambukiranya imipaka mu Rwanda, avuga ko aya mavugurura ateganya ko mu bihe bidatinze ntawe uzongera kwemererwa gukorera mu Rwanda atabifite ibyangombwa.

John Moka Ghania yasobanuye ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byari bisagaye bitaratangiza ishuri ritanga ibyangombwa byemewe ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda rufite intego yo kongera ingano y’ibyo rwohereza hanze binyuze mu kongera umusaruro w’ibituruka mu nganda, bikagirwamo uruhare n’urwego rw’ubwikorezi bujyanye n’igihe.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko politiki nshya y’iterambere ry’inganda ibiteganya byose.

Politiki nshya yo guteza imbere inganda igaragaza ko nibura mu 2034, u Rwanda ruzafatanya n’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, kubaka ibikorwaremezo by’imihanda ijyanye n’igihe, yaba iyo ku Muhora wa Ruguru n’uwo Hagati.

Hari n’imishinga iteganyijwe yo kubaka imihanda ya gariyamoshi, ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Karere mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubwikorezi bw’imizigo. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *