Ubuyobozi bwa RFL bwavuze ko Serivisi zayo zimaze kwifashishwa n’abaturutse mu bihugu 11

0Shares

Ubuyobozi bwa Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, buvuga ko serivisi zayo zimaze kwifashishwa n’abaturutse mu bihugu 11 bityo bafite intego yo kwifashisha inama nyafurika y’iminsi 3 ibera mu Rwanda kumenyekanisha ibyo bakora.

I Kigali hateraniye inama nyafurika y’iminsi 3 ku bimenyetso bya gihanga, bikoreshwa mu butabera ihuje abasaga 400 baturutse ku migabane inyuranye.

Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, Dr. Charles Karangwa avuga ko serivisi iyi laboratwari itanga imaze kugezwa henshi.

Perezida w’Umuryango Nyafurika ushinzwe iby’ibimenyetso bya gihanga,  Dr. Uwom Eze avuga ko igihe ibisubizo byaba bikenewe mu butabera, ikiguzi cy’iyi serivisi cyagombye kwishyurwa na leta. Gusa agaterwa impungenge nuko henshi muri Afurika ikiguzi cyishyurwa n’umuturage.

Yagize ati:

Twumva ko leta ariyo yakwishingira ikiguzi cy’izo serivisi z’ibimenyetso bya gihanga igihe byaba bikenewe kwifashishwa mu butabera, gusa ikibabaje henshi muri Afurika nta ngengo y’imari yagenewe iri perereza ryifashisha ibi bimenyeso bigatuma icyo kiguzi kijya kubaburanyi ikintu kibabaje. Ubwo rero tugomba kuvuga ku bijyanye n’amikoro hakagenwa n’ingengo y’imari yabyo yihariye kubera ko bidakozwe byagira ingaruka ku mitangire y’ubutabera.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo yemeza ko ibisubizo bitangwa n’iyi laboratwari bifasha ubutabera mu kubutangira igihe no gutanga ubutabera bufite ireme.

Kugeza ubu iyi laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera imaze gushyira hanze ibimenyetso bisaga ibihumbi 35,000 guhera yatangira muri 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *