Ubuyapani bwiyemeje gushyigikira urugendo rwo guteza imbere Handball mu Rwanda

0Shares

Ibiganiro bigamije guteza imbere umukino wa Handball mu Rwanda hagati y’Ubuyapani n’u Rwanda, biri gutanga umusaruro.

Ni mu gihe ibihugu byombi byishimira imibare myiza bimaranye imyaka 62, byifuza ko yakomeza gusagamba ikagera no mu mukino w’Intoki wa Handball.

Binyuze mu mushinga Ubuyapani bwise ‘Sport for Tomorrow’, Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Buyapani, ryageneye impano y’Imipira yo gukina iry’u Rwanda, mu muhango wabereye i Kigali tariki ya 25 Ukwakira 2024.

Ku ruhande rw’Ubuyapani, uyu muhango witabiriwe na Yuta Moriguchi, umuyobozi ushinzwe Umuco n’imibanire muri Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda, na Bwana Twahirwa Alfred Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda wari hamwe n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Komite Olempike y’u Rwanda, Rugigana Jean Claude.

Yuta Moriguchi asobanura ko iyi mpano ari ikimenyetso gikomeye kigamije gushyigikira umukino wa Handball mu Rwanda, ndetse n’ikimenyetso simusiga cy’uko Ibihugu byombi bikomeje gushyigikirana binyuze muri Siporo ndetse no kungurana ubumenyi mu bindi bitandukanye.

Ati:“Umubano w’Amashyirahamwe yombi urahamye kandi ukomeje gushinga imizi. Ibi bigaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo nk’ibi bikoresho twatanze ndetse no kuba amakipe akorera (yazakorera) umwiherero muri buri gihugu”.

Yakomeje agira ati:“Ntabwo bizarangirira kuri ibi bikoresho twatanze, ahubwo binyuze muri iyi mikoranire, Ubuyapani buratenga kohereza abatoza mu Rwanda bakaza kongerera ubumenyi abo mu Rwanda, ndetse kandi n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda akaba azemerwa kujya mu Buyapani kuhakorera imyitozo hagamijwe kuyatyaza kurushaho”.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Handball, Twahirwa Alfred, yavuze ko binyuze muri ubu bufatanye, hateganywa kuzubakwa ibikorwaremezo by’umukino wa Handball, bizafasha by’umwihariko abakiri bato bakurana indoto zo gukina Handball kinyamwuga.

Ati:“Iyi n’intangiriro. Turateganya gushyiraho gahunda zizatuma abatoza bo mu Buyapani baza mu Rwanda kongerera ubumenyi abacu. Ndetse n’abakinnyi bacu bakabyungukiramo”.

Uretse Siporo, Twahirwa atangaza ko ubu bufatanye bizanibanda ku bukangurambaga buzafasha Urubyiruko kugira ubuzima buzira umuze, kurwanya Ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bitandukanye…

Bwana Twahirwa akomeza avuga ko hateganywa gusinywa amasezerano y’imikoranire azamara Imyaka Ine (4), aya akazafasha u Rwanda gutegura umwiherero (camps) y’abakinnyi b’umukino wa Handball, mu gihe azanibanda ku gufasha u Rwanda mu rugendo rwo kwitegura Igikombe cy’Afurika ruzakira mu 2026. (The Newtimes)

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *