Inyandiko z’urwego rw’ubutasi za Amerika (CIA) zagaragaje ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) iyoborwa na Perezida Felix Tshisekedi imaze igihe ifite umugambi wo gukuraho Ubutegetsi bw’u Rwanda yifashishije Imitwe nka Mai Mai na FDLR, nyuma yo kunanirwa gutsinsura Umutwe wa M23 yita Inyeshyammba.
Guhera mu mpera z’icyumweru gishize, hari inyandiko yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bigaragara ko ari paji imwe yafotowe ikuwe muri raporo nini.
Ni inyandiko y’ubutasi bwa Amerika, aho urwo rupapuro rwafotowe ruriho isesengura CIA yakoze igendeye ku butasi bwa RDC ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba.
Ibyanditse bishingiye ku makuru y’ubutasi n’inama by’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi muri Kivu y’Amajyepfo, Kwalezitime Lilungi Dodo, yatanze mu ntangiriro z’uyu mwaka by’uko abona ikibazo cya M23 cyarangira.
CIA igaragaza ko uyu Lilungi asanzwe ari umwe mu barwanya cyane u Rwanda na M23, ndetse muri Mutarama uyu mwaka ngo “yatanze igitekerezo cyo kwifashisha inyeshyamba nka Mai Mai n’izindi mu gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.”
Ibi bitekerezo bya Lilungi byaje hashize ukwezi Perezida Tshisekedi atanze igitekerezo nk’iki ubwo yahuraga n’urubyiruko mu Ukuboza 2022.
Tshisekedi yavuze ko muri gahunda afite harimo gufasha Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bafite.
Yagize ati “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.”
RDC guhera mu 2022 yafatanyije na FDLR mu kugaba ibitero ku Rwanda biburizwamo, ndetse u Rwanda ruherutse kugaragaza ko hari n’ibindi byari byateguwe kugabwa ubwo rwakiraga inama ihuza ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM) ariko bikaburizwamo.
CIA igaragaza ko inama Lilungi yatanze muri iyo nyandiko yo mu kwezi kwa kabiri, ari uko ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ziri muri Congo zirukanwa, kuko ngo ari “umufatanyabikorwa mu gushaka gucamo Congo ibice by’umwihariko biturutse ku ngabo za Kenya zitagira icyo zikora n’ibindi byatumye zitakarizwa icyizere muri RDC.”
Muri ubwo busesenguzi bw’ubutasi Lilungi yoherereje abamukuriye i Kinshasa, yagaragaje ko Congo ikwiriye gushakira umuti ikibazo cy’ubushotoranyi bw’u Rwanda ititabaje ikindi gihugu icyo aricyo cyose muri EAC.
CIA igira iti:“Lilungi yatanze icyifuzo cy’uko ingabo za Kenya n’iza Uganda zirukanwa kuko ziri mu mugambi w’abashaka gucamo ibice Congo […] Abona kuba inzego z’umuryango mpuzamahanga ziri mu Burasirazuba bwa Congo bituma umutekano utagaruka kuko ngo banga ko bakorana na Mai Mai.”
Iyo nyandiko igaragaza ko mu mpera za Mutarama 2023, Lilungi yanasabye ko ingabo zose z’abanyamahanga zitaha RDC ikirwanaho cyangwa igahitamo abandi bafatanyabikorwa ishaka.
Ibitekerezo bya Lilungi nk’umuntu ushinzwe ubutasi, byerekana imyumvire y’ubutegetsi bwa Congo ku bibazo biri mu Burasirazuba bwacyo n’impamvu bishobora kutazakemuka mu gihe cya vuba.
Impamvu ni uko Lilungi nk’ushinzwe ubutasi, agaragaza ko ikibazo bafite kiva mu mahanga mu gihe inshuro nyinshi Congo yagaragarijwe ko ikibazo gihari gituruka ku miyoborere no kwihunza inshingano.
Thabo Mbeki wahoze ayobora Afuruka y’Epfo aherutse kubigarukaho, mu kiganiro yahaye televiziyo y’iwabo, SABC.
Yagize ati:“Mu gihe cyose ubutegetsi i Kinshasa budafashe bamwe mu baturage bo mu Burasirazuba nk’Abanye-Congo, aya makimbirane azakomeza. Iki ntabwo ari ikibazo gituruka hanze y’igihugu, ni ikibazo gituruka imbere mu gihugu […] Iki ni ikibazo kigomba gukemurwa na Guverinoma ya Congo.”