Ubutaliyani: Bibukijwe ko Igihugu gihanganye n’umubare munini w’abageze mu zabukuru

Igihugu cy’Ubutaliyani kiri mu bihugu byo ku Mugabane w’Uburayi gihanganye n’umubare ukabije w’abageze mu myaka y’izabukuru.

Ubuyobozi buvuga ko mu gihe ntagikozwe, imwe mu Mijyi y’iki gihugu izahura n’ikibazo cyo kubura abayituramo mu myaka iri imbere.

Raporo y’umwaka ushize y’Ikigo cy’Ubutaliyani gishinzwe ibarurishamibare, yagaragaje ko hagati y’umwaka w’i 2004-2024, ukwiyongera kw’abakuze kwavuye kuri 42,3 kugera kuri 46,6.

Iyi raporo yakomeje yerekana ko abafite imyaka iri hejuru ya 65 biyongereye bagera ku 199,8 kuri buri bantu 100 bafite imyaka iri hagati ya 0-14.

Ibi byatumye hagaragara izamuka rya 64%, Ubutaliyani buvuga ko ari ku nshuro ya mbere mu mateka bahura n’iki kibazo.

Mu Butaliyani, kuva mu 2004 kugera mu 2024, abantu bafite imyaka iri hagati ya 16 na 64 bari miliyoni 36,9. Uyu mubare wagaragaje ko bagabanutseho 2,5%.

Abafite hagati y’imyaka iri hagati ya 0-15 basagaga miliyoni 7,7. Uyu mubare nawo wagaragaje ko bagabanutseho umubare urenga 12%.

Umwaka ushize, umubare w’Abataliyani bafite imyaka iri hejuru ya 65 wagera kuri miliyoni 14,358. Bivuze ko wiyongereyeho 5,1% ugereranyije na 2004.

Ni mu gihe imiryango igizwe n’abantu bari hejuru y’imyaka 75, yiyongereyeho 3,8% mu myaka 20 ishize, igera kuri miliyoni 7 n’ibihumbi 439.

Ibi bipimo kumihindagurikire y’abaturage n’imibereho byatumye ikizere cyo kubaho kigera ku myaka 83,1. Byerekana ko Ubutaliyani ari igihugu abantu baramba.

Ashingiye kuri iyi mibare, Umunyamakuru wa THEUPDATE yagiranye ikiganiro kihariye n’umwe mu baturage b’Ubutaliyani, amubaza uko ibintu byifashe.

Uyu utashimye ko amazina ye ajya mu Itangazamakuru, yagize ati:“Bitewe no kubaho neza, abaturage ba hano [Mu Butaliyani] bararamba cyane. Uku kuramba bituma batabyara cyane, ku buryo mu myaka iri imbere hari uduce tuzabura Abataliyani baduturamo hatagize igihinduka”.

Yakomeje agira ati:“Ba kavukire bahugira mu gushaka ubuzima [Gukora cyane], Abanyamahanga akaba aribo babyara cyane. Bamwe mu Bataliyani kandi bakunze kuva mu gihugu cyabo, imwe mu mpamvu ikaba ari uko Umushahara udashimishije nk’uwa bimwe mu bihugu bindi by’i Burayi. Aba iyo bagiye ntibagaruka, bigateza icyuho cyane ko abenshi ari ababa bakiri bato banafite imyaka yo kororoka”.

THEUPDATE yanamubajije ku mpamvu abona itera abarimo Abanyafurika kwirukira mu Butaliyani kugeza n’ubwo hari abagwa mu Nyanja batagezeyo.

Yagize ati:“Abenshi baza bakurikiye amafaranga bita menshi Igihugu kibaha, mu gihe babyaye abana benshi. Kugeza ubu, abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye bafite uruhare mu kuzamura umubare w’abana bavuka, bitewe n’ubufasha bahabwa na Leta ku bana bavuka”. 

Muri rusange Ubutaliyani bukomeje kuzahazwa n’ikibazo cy’uko umubare w’abapfa urenga uw’abavuka, bikaba byerekeza ku nzitizi mu mibereho y’ubuzima bw’abaturage mu gihe kiri imbere.

Ibi bigaragaza ko igihugu gikwiye gushyira ingufu mu mibereho y’abaturage bacyo no gukemura ikibazo cy’imibereho kugira ngo hagire impinduka mu mibereho y’abaturage.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *