Padiri Luc Bucyana usanzwe akuriye abandi (Curé Doyen) akaba ari na Padiri mukuru ushinzwe ibikorwa by’Ikenurabushyo ryo gushyira hamwe muri Neuchâtel y’i Burengerazuba mu gihugu cy’Ubusuwisi, yagizwe umuyobozi wa Bazilika yaragijwe Bikiramariya Umwamikazi wajyanywe mu Ijuru (Basilique Notre- Dame- de l’Assomption) akaba azakomeza no kuba ayoboye ibikorwa by’Ikenurabushyo ryiswe Tugendere hamwe muri Neuchâtel.
Padiri Bucyana yari asanzwe ashinzwe ibikorwa by’Ikenurabushyo ryo gushyira hamwe muri Neuchâtel y’i burengerazuba guhera mu 2016.
Yabanje kuba Umupadiri wungirije mu bikorwa by’Ikenurabushyo mu Misozi ya Neuchâteloises, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na Kiliziya Gatolika tariki 27 Kamena 2023.
Ni umwe mubagize itsinda rishinzwe kwakira abihaye Imana baturutse ahandi.
Azi neza Kiliziya ya Bazilika mu Mujyi wa Neuchâtel, ubu bunararibonye abukesha kuba yarahise yerekeza muri uyu Mujyi nyuma yo kurangiza kwiga.
Padiri François Perroset ushinzwe itumanaho muri Kiliziya ya Neuchâtel, yemeza ko Padiri Luc Bucyana ari ikerekezo muri Paruwasi ya St- Paul du Littoral Ouest Neuchâtelois (Boudry) mu bikorwa by’Ikenurabushyo.
Inshingano yahawe zizatuma yihongera umubano mwiza muri Kiliziya, nk’uko byemezwa na Padiri François Perroset.
Padiri François yagize ati:“Tutitaye ku nshingano zose n’ubuzima bw’Amaparuwasi, Abihayimana n’Abalayiki basabwa gukora mu buryo buboneye no hanze ya Kiliziya” .
Paruwasi ya Boudry- Cortaillod na La Béroche Bevaix, byishyize hamwe guhera muri Mutarama 2023, bihinduka Paruwasi imwe ya St- Paul du Littoral Ouest Neuchâtelois.
Yabaye intambwe nziza mu kwishyira hamwe kugira ngo bongerere imbaraga Diyoseze ya St-Paul du Littoral Ouest Neuchâtelois.