Ubusesenguzi: Kubera iki APR FC itsinda, abafana ntibanyurwe

Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 45, irushanwa inota 1 gusa na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere.

Mu mpera z’Icyumweru gishize, yatsinze Ikipe ya Vision FC ibitego 2-1, mu mukino wakiniwe kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Nyamara n’ubwo ari intsinzi yari ivuze byinshi ku rugamba rwo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’i 2024-25, abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, bagaragaje kutanyurwa n’uko ikipe yabo yitwaye nk’uko bamaze iminsi babigaragaza.

Tugarutse ku mukino wa Vision FC, Darko Novic utoza APR FC, yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 basanzwe batangira mu kibuga, Mugisha Gilbert yingora gusimbura Umugande Denis Omedi wari waramwigaranzuye.

Undi mukinnyi wongeye kwisanga muri 11, ni Umunyamorutaniya Mamadou Sy, ukundwa n’abafana mu buryo budasanzwe, gusa bakaba bari bamaze igihe bareba ay’Ingwe Darko wari waramuburiye umwanya.

Uyu Sy ndetse na Djibril Quatarra, nibo batsindiye APR FC, gusa abafana n’ubundi bakomeje kwifata impungenge.

Ku ruhande rwa Vision FC, Cyubahiro Idarusi niwe wanyeganyeje inshundura zari zirinzwe na Ishimwe Pierre wari wasimbuye Pavel Nzila.

  • Impamvu yo kutishima mu gihe Ikipe iri kwitwara neza

Dufatiye kuri uyu mukino wa Vision FC, mu gice cya kabiri, abafana batangiye kuririmba bati:“Darko Out, Darko Out”. 

Izi ndirimbo zimwirukana mu Ikipe, zatangiye kuririmbwa APR FC ikinyanga na Vision FC igitego 1-1, abafana batumva uburyo Ikipe yabo igiye kubura amahirwe yo kwegera mukeba [Rayon Sports].

Mu burakari bwinshi baririmba bungikanya, basabaga ko umutoza yirukanwa. Ibi bakoze bazi neza ko ubutumwa bari gutanga buza kugera aho bashaka ko bujya, kuko umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, General Mubarak Muganga yari muri Sitade.

Kuva yagera muri APR FC, Darko n’umwe mu batoza bateretswe urukundo n’abafana mu gihe nyamara imibare ya shampiyona igishoboka.

Benshi bamushinja kudahozaho no gukina umukino udashamaje. Ibi byahumiye ku mirari, ubwo iyi kipe yasezererwaga mu mukino ny’Afurika, mu gihe nyamara abakunzi bayo bari bamwitezeho kuyigeza mu matsinda nk’uko bahora babivuga.

Uretse ibi kandi, kutitwara neza mu mikino ya CECAFA, nabyo byongeye gutuma bashidikanya ku bushobozi bwe.

Tugarutse imbere mu gihugu, umutoza wa APR FC, aba yitezweho gutsinda Rayon Sports nka mukeba nimero ya mbere.

Nyamara, mu mikino itatu amaze gukina na yo, nta n’umwe arayikuraho intsinzi. Ibi bifatwa n’abakunzi ba APR FC nk’ubushobozi bucye.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, butangaza ko kugeza ubu, bategereje ko umwaka wa shampiyona urangira, bakazareba igikurikiraho. 

Mu gihe abafana bamusabira kwirukanwa, uyu mugabo yasinye amasezerano y’Imyaka 3 muri APR FC, kimwe mu bibera intambamyi iyi kipe kuba yamwirukana.

Gusa, mu bihe bitandukanye, APR FC yagiye igaragaza ko mu gihe umusaruro wabaye nkene, ntacyo itakora ngo abafana bishime, kuko yigeze no gusezerera hafi abakinnyi bose, nyuma yo gutwarwa igikombe na Rayon Sports iyikuyemo ikinyuranyo cy’amanota 16.

Amafoto y’umukino APR FC yatsinzemo Vision

Nyuma yo gutsinda igitego cy’intsinzi, Sy yahawe amafaranga nk’ikimenyetso cyo kumwishimira.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *