Ubusesenguzi: Ibyo kwitega ku mpinduka zakozwe na Perezida Kagame muri Guverinoma

0Shares

Inararibonye muri Politike hamwe n’abasesenguzi bayo basanga impinduka zabaye muri Guverinoma zishingiye ku miyoborere n’icyerekezo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yifuza kugeza ku Banyarwanda mu gihe kiri imbere.

Ni impinduka zibaye mu gihe hasigaye ukwezi kumwe ngo Abanyarwanda bajye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Harabura ukwezi kumwe ngo Abanyarwanda bajye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Ibyo bivuze ko gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yiswe gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere isatira umusozo.

Abasesengura izi mpinduka zabaye mu bihe nk’ibi, basanga byakozwe mu rwego rwo gushyira imbaraga mu miyoborere n’icyerekezo igihugu kihaye kugeraho kandi mu gihe gito.

Umwe mu babibona batyo ni Amb. Charles Murigande; inararibonye muri politiki.

Zimwe muri Minsiteri zahawe abaminisitiri bashya harimo iy’imari n’igenamigambi, yahawe Yussuf Murangwa wari usanzwe ari umuyobozi mukuru mu kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR.

Umusesenguzi mu bukungu, Shyaka Michael asanga ubunararibonye bw’imyaka isaga 15 amaze muri NISR, ari impamba nziza izamufasha kunoza icyo Leta n’Abanyarwanda bamwifuzaho.

Indi minisiteri yahawe minisitiri mushya, ni iy’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yahawe Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, wari usanzwe ahagarariye u Rwanda mu Bwami bw’Ubuholandi.

Kuri Amb. Charles Murigande ngo aziye igihe bitewe n’ibihe u Rwanda rurimo kuko nawe ubunararibonye bwe buzamufasha kunoza inshingano ze.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yussuf Murangwa asimbuye Dr. Uzziel Ndagijimana wari umaze imyaka isaga 10 muri Guverinoma.

Ni mu gihe Minisitiri Olivier Nduhungirehe we asimbuye Dr. Vincent Biruta bakomoka mu ishyaka rimwe rya PSD, nawe umaze igihe muri Guverinoma aho kuva muri 1997 yayoboye minisiteri zitandukanye akaba ari nawe uca agahigo ko kuyobora minisiteri nyinshi mu bagize Guverinoma.

Kuri ubu Dr. Vincent Biruta yahawe kuyobora Minisiteri y’Umutekano mu gihugu asimbuyeho Alfred Gasana wasabiwe guhagararira u Rwanda mu Bwami bw’ Ubuholandi.

Undi muyobozi umaze kujya muri Minisiteri zitandukanye kuva yakwinjira muri Guverinoma mu 2020, ni Dr. Valentine Uwamariya watangiriye muri Minisiteri y’Uburezi, agakurikizaho iy’Uburinganire n’Umuryango ubu akaba ageze muri Minisiteri y’Ibidukikije, yasimbuyeho Dr. Mujawamariya Jeanne D’Arc, we werekeje muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *