Uburusiya: Perezida Putin yavuye imuzi igihombo cyatewe n’ukwigumura kwa Wagner

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin avuga ko abapilote b’Abarusiya biciwe mu mirwano hamwe n’abarwanyi bo mu itsinda ry’abacanshuro b’Abarusiya rya Wagner mu mpera y’icyumweru gishize. Bisa nkaho kandi indege nyinshi zashwanyagujwe.

Ishami rya BBC Verify ryakusanyije ibizwi ku byo Uburusiya bwatakaje.

  • Havuzwe iki ku by’Igisirikare cy’Uburusiya cyatakaje?

Mu itangazo ryo ku itariki ya 26 y’uku kwezi kwa Kamena (6), Perezida Putin yakomoje ku “bapilote b’intwari bapfuye”. Ariko ntiyavuze mu buryo burambuye umubare w’abapfuye n’abakomeretse cyangwa ngo avuge ku ndege Uburusiya bwatakaje.

Yevgeny Prigozhin, umukuru wa Wagner, yavuze ko abarwanyi be barashe indege z’Uburusiya zari zirimo “zisuka ibisasu kandi zikora ibitero bya rokete” zigamije guhagarika kwerekeza i Moscow kwe n’abarwanyi be.

Yavuze ko yicuza kuba byarabaye ngombwa ko abarwanyi be bahanura indege z’Uburusiya.

Abategetsi bo muri Ukraine bavuga ko abarwanyi ba Wagner bashwanyaguje indege za kajugujugu esheshatu z’Uburusiya ndetse n’indi ndege, mu myivumbagatanyo bateje ku wa gatandatu ushize.

Shene (channels) zimwe zo ku rubuga rwa Telegram, rukoreshwa cyane n’abatangaza amakuru ajyanye n’igisirikare, na zo zatangaje nk’ibyo ku bijyanye n’ibyo Uburusiya bwatakaje.

  • Ni iki Uburusiya bwatakaje bishobora kwemezwa?

BBC Verify yarebye videwo zibarirwa muri za mirongo zafashwe mu gihe cy’imirwano hagati y’abarwanyi ba Wagner n’abasirikare b’Uburusiya.

Byemejwe ko indege ya gisirikare yahanuwe hafi y’umujyi wa Kantemirovka.

Iyi yatangajwe henshi ku mbuga nkoranyambaga ko ari indege yo mu bwoko bwa Ilyushin Il-22 – indege ihenze cyane igisirikare cy’Uburusiya cyatakaje.

Amafoto y’ibisigazwa byayo yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, kandi ushingiye kuri ibyo bisigazwa, biraboneka ko isa nk’indege ya Il-22M, ubwoko buvuguruye bw’indege ya Il-22. Amagambo “Igisirikare cy’Uburusiya kirwanira mu kirere” araboneka ku gihimba cyayo.

Iyi ni indege itangirwamo amategeko y’urugamba iri mu kirere, abari mu ndege bakaba bashobora kugenzura abasirikare bari mu mirwano. Ifasha mu guhuza ibiro bikuru by’ubuyobozi bw’ingabo biri kure yo ku rugamba hamwe n’abasirikare bari ku rugamba.

Ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu Kirusiya rivuga ko rishingiye ku byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, kajugujugu esheshatu na zo zahanuwe, harimo kajugujugu ebyiri njya rugamba, kajugujugu eshatu zikoreshwa mu ntambara ikoresha ikoranabuhanga na kajugujugu imwe y’ubwikorezi.

BBC Verify yanemeje videwo yerekanye kajugujugu y’Uburusiya yasandariye hafi y’umujyi wa Pavlovsk.

Andi mashusho y’ibisigazwa by’indege aca amarenga cyane ko iyi yari kajugujugu yo mu bwoko bwa Mi-8, kubera imiterere y’inkero zayo.

Izi ziba zifite uburyo bw’ikoranabuhanga rigezweho ry’intambara, rigamije kurwanya ibyuma bya radar byo ku butaka n’ibyo mu kirere, ubwirinzi bw’ikirere hamwe n’intwaro zihanura indege.

Ikindi kiyongera kuri ibyo, kajugujugu nk’izo zinakusanya amakuru y’ubutasi zifashishije ikoranabuhanga.

Amafoto y’ibindi bisigazwa by’indege na yo yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, yo bivugwa ko yerekana kajugujugu yo mu bwoko bwa KA-52, imwe mu ndege z’ingenzi (z’ibanze) z’intambara zikoreshwa n’igisirikare cy’Uburusiya.

Ntitwashoboye kugenzura aho aya mafoto yavuye, ariko igice kimwe cy’ibisigazwa cyerekana umubare 72, ikimenyetso kiziranyweho (code sign) gifitanye isano na kajugujugu yo mu bwoko bwa KA-52.

Twanashoboye kugenzura za videwo zimwe zerekana kajugujugu ya KA-52 irimo gukorera mu gace ka Voronezh mu Burusiya, mu gihe cy’imyivumbagatanyo yo ku wa gatandatu ushize.

  • Abapfuye n’abakomeretse ni bangahe?

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya – Kremlin – ntibyemeje umubare w’abasirikare biciwe mu myivumbagatanyo.

Prigozhin yavuze ko nta barwanyi ba Wagner bapfuye, ariko ko “abantu benshi barakomeretse”. (BBC & Russia Today)

Imwe mu ndege zahanuwe ni iyoborerwamo urugamba iri mu kirere, yo mu bwoko bumwe n’iyi igaragara kuri iyi foto

 

Ibisigazwa by’iyi ndege yahanuwe bihuye n’Indege yo mu bwoko bwa Il-22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *