Uburengerazuba bw’Isi bwakangaranyijwe n’Uruzundiko rwa ‘Putin’ muri Koreya ya Ruguru

0Shares

Hashize amezi abakurikiranira hafi ibibera mu Burusiya bazi ko Perezida Vladimir Putin azerekeza muri Koreya ya Ruguru.

Nyuma yuko mu mwaka ushize, Kim Jong Un, umutegetsi wa Koreya ya Ruguru, agiriye uruzinduko mu burasirazuba bw’Uburusiya ari muri gariyamoshi y’icyatsi kibisi itamenwa n’amasasu, uwo mutegetsi wa Koreya ya Ruguru yatumiye Putin ngo azamusure. Ubwo butumire yarabwemeye.

Ariko uru ruzinduko rumaze igihe kirekire rwitezwe, ubu noneho rushobora kuba rusigaje iminsi micye: Abatanze amakuru bo muri Koreya y’Epfo bumvikanisha ko rushobora kuba vuba aha cyane nko ku wa kabiri utaha, ndetse amashusho y’icyogajuru yanetse ibigaragara nk’imyiteguro irimo kubera muri Koreya ya Ruguru.

Hari ikintu kimwe kizwi neza: urwo ruzinduko rwatumye abanyamakuru mu Burusiya no mu mahanga bahindagana bashakisha ikintu icyo ari cyo cyose cyabaha amakuru yarwo.

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya (bizwi nka Kremlin) bishimangira ko bizatanga amakuru arambuye mu gihe gikwiye, ariko ubu guhwihwisa kwabaye kwinshi.

Ariko se kuki uru ruzinduko ari ingenzi kandi kuki rugiye kuba muri iki gihe?

Mbere na mbere, hari amatsiko, bitewe n’uko yaba ari inshuro ya kabiri gusa Putin ageze muri Koreya ya Ruguru – ku nshuro ya mbere hari mu mwaka wa 2000, ubwo yatangiraga akazi ke nka Perezida, ubwo se wa Kim, Kim Jong Il, yari akiri umutegetsi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru.

Ariko uretse ibyo, uyu ni umubano (nubwo utari ku kigero wari uriho mu gihe cy’Ubumwe bw’Abasoviyeti) ubu wavuye ku kuganira bisanzwe, ugera ku nyungu ku mpande zombi, ndetse uhangayikishije uburengerazuba bw’isi.

Kremlin yavuze ko bishoboka ko habaho “umubano wimbitse cyane” hagati y’Uburusiya na Koreya ya Ruguru, kandi nubwo yavuze ko ibi bidakwiye kugira umuntu n’umwe bihangayikisha, yagiriye inama abatekereza ku kuba babangamira uyu mubano urimo gukura, kongera kubitekerezaho mbere yuko bagira icyo bakora.

Hashize igihe hari uguhwihwisa kwinshi ku bijyanye n’icyo mu by’ukuri buri ruhande rushaka ku rundi. Ndetse bisa nkaho byose bigaruka ku kwihaza ku bikoresho by’umutekano.

Birashoboka ko Uburusiya burimo gushaka amasasu, abakozi bo mu bwubatsi, n’abakorerabushake bo kujya ku murongo w’imbere ku rugamba mu ntambara muri Ukraine, nkuko bivugwa na Sergei Markov, umuhanga muri siyansi ya politiki akaba n’inshuti ya Putin.

Markov yongeraho ko ku ruhande rwayo, Koreya ya Ruguru ishobora kubona umusaruro w’Uburusiya, hamwe n’ubufasha mu ikoranabuhanga bwo gutuma igera ku ntego zayo za gisirikare, harimo gahunda yayo ya misile zirasa mu ntera ndende, amaherezo bigatuma Amerika iba mu ntera Koreya ya Ruguru ishobora kurasa ikagezaho.

Nta gushidikanya ko Uburusiya bucyeneye kugaburira intambara yabwo muri Ukraine.

Inkuru iherutse y’igitangazamakuru Bloomberg, yasubiragamo amagambo ya minisiteri y’ingabo ya Koreya y’Epfo, yumvikanisha ko kugeza ubu Koreya ya Ruguru imaze koherereza Uburusiya ibisasu hafi miliyoni eshanu by’imbunda za rutura.

Kubona umufatanyabikorwa basangiye gusuzugura ibihano n’uburengerazuba, bityo rero ushaka ubucuruzi, ni ingingo nkuru Uburusiya bwashingiraho ikiganiro.

N’ubundi kandi, Uburusiya na Koreya ya Ruguru ni byo bihugu bibiri bya mbere byafatiwe ibihano byinshi ku isi – Koreya ya Ruguru izira gukora gahunda y’intwaro kirimbuzi za nikleyeri no kurasa by’igerageza ibisasu bya misile zo mu bwoko bwa ‘ballistic’.

Muri uyu mwaka, Uburusiya bwakomye mu nkokora ibihano byafatiwe Koreya ya Ruguru, ubwo bwatoraga butambamira (ikizwi nka ‘veto’) umwanzuro w’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (ONU) wo kongerera igihe itsinda rigenzura ibyo bihano.

Cyabaye igikorwa cya dipolomasi cy’inshuti.

Ndetse hashobora no kuba hari ubushuti bwa nyabwo hagati y’abategetsi bombi, nubwo burimo amakenga kandi bukaba busa n’ubushingiye ku bucuruzi. Muri Gashyantare (2) uyu mwaka, Putin yahaye impano Kim y’imodoka y’akataraboneka ya limousine ikorwa n’Uburusiya (arenga ku bihano bya ONU).

Mu butumwa aherutse guha Perezida Putin, Kim yavuze ko Koreya ya Ruguru ari “inshuti” y’Uburusiya “idashobora gutsindwa mu ntambara”.

Ariko bishobora kuba ari bijyanye n’ubucuruzi gusa no kuba nta yandi mahitamo ahari.

Tudaciye ku ruhande: Koreya ya Ruguru ubu ifite agaciro kanini cyane ku Burusiya bwashyizwe mu kato – na Koreya ya Ruguru irabibona ko Uburusiya bucyeneye inshuti.

Mu gusura Koreya ya Ruguru, Putin ashobora gusa kwereka abamunenga ko ashobora gukora – kandi ko azakora – icyo ashaka.

Kubona uburyo bwo gucyemura ikibazo cy’ibihano uburengerazuba bwafatiye igihugu cye? Muri aka kanya, yego, yabishobora.

Kwemeza abandi kurenga ku bihano no kugurisha intwaro ku Burusiya? Bigaragara ko abishoboye.

Kugirana umubano mushya n’ibihugu bitandukanye ku isi nubwo yatangije kuri Ukraine icyo yise “igikorwa cyihariye cya gisirikare”? Rwose arimo kugerageza.

Kuva mu myaka ibiri ishize ubwo Perezida Putin yagabaga ingabo muri Ukraine baturanye, yakomeje gusunika (kumvikanisha) igitekerezo cyuko kwiharira ijambo kw’uburengerazuba kurimo kuvaho – ndetse akomeje kureshya abemeranya na we cyangwa nibura abiteguye kuba bakwakira iyo mitekerereze.

Mu ihuriro mpuzamahanga ku bukungu riherutse kubera mu mujyi wa St Petersburg, mu Burusiya, ntabwo ari ibintu byikoze gutyo gusa kuba umwe mu bashyitsi bakomeye ba Putin yari Perezida wa Zimbabwe – ikindi gihugu na cyo cyumvise uburyaryate bw’ibihano.

Ndetse Uburusiya bumaze igihe bwarabuze ibyicaro (bufite amashyushyu menshi) mu kugaragaza ko bufite inshuti nyinshi mu bice bitandukanye byo ku isi zibona ibintu kimwe na bwo. Kuva muri Aziya, Amerika y’Epfo, Afurika – buri muntu wese ubabajwe n’imikorere y’isi iyobowe n’Amerika, ahawe ikaze.

Ndetse ubwo Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yavugaga ijambo, ryumvikanyemo imvugo Putin akunze gukoresha, nk'”isi” nshya “iyobowe na benshi”, itandukanye n’uburengerazuba bwirata bushishikajwe no gusigasira “ubutware” bwabwo “ku isi” uko byagenda kose.

Putin yanatsuye umubano wa hafi na Iran, ikindi gihugu cyakomeje gushegeshwa n’ibihano gishaka kugurisha ibikoresho bya gisirikare byacyo – kuri Iran, ni indege nto z’intambara zitarimo umupilote, zizwi nka drone. Kandi niba ibyo bishoboye kurakaza uburengerazuba, byaba ari amahire kurushaho.

Amaherezo ubwo Putin azaba yuriye indege ye akereza mu murwa mukuru Pyongyang wa Koreya ya Ruguru, arabizi ko ayo mashusho azashishikaza isi, kandi ko azakuraho ugushidikanya uko ari ko kose ko ashaka gukora ubucuruzi na politiki n’abafatanyabikorwa yihitiyemo.

Kandi nubwo Ubushinwa bufite amakenga kuri uwo mubano urimo gutera imbere hagati y’Uburusiya na Koreya ya Ruguru, umurongo ntarengwa uwo ari wo wose bwaba bwarawuciye ubwo Perezida Putin na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping bahuraga mu rugendo rwa mbere rwo mu mahanga rwa Putin rwo kuri iyi manda ye ya gatanu nka Perezida rwo muri Gicurasi (5) uyu mwaka – na rwo ubwarwo rwari ikimenyetso gikomeye cyuko Uburusiya butangaje ko buyobotse mu cyerekezo cy’uburasirazuba bw’isi.

Si ibihugu byinshi bitegura umuhango wo guha umutegetsi icyubahiro cyinshi ku rwego rwo hejuru cyane nk’Uburusiya – ariko Koreya ya Ruguru rwose na yo irabishoboye. Ndetse mu gihe Uburusiya bwavuye ku ruhande rwa demokarasi isanzwe (imenyerewe), icyuho hagati y’ubutegetsi bw’ibihugu byombi kigaragara ko kigenda kigabanuka.

Birumvikana, ntibivuze ko byanze bikunze Abarusiya basanzwe bishimiye kuba igihugu cyabo kirimo kurushaho kwegerana na Koreya ya Ruguru, kubera umubano ushingiye ku muco no ku mateka bafitanye n’Uburayi n’uburengerazuba bw’isi. Ndetse ibi bishobora kuba ibyago Putin yakwirengera – hamwe n’ingamba nshya ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bishobora gufata nyuma y’inama y’abo bategetsi bombi.

Amaherezo, birashoboka ko tutazatahura ibyo bemeranyijeho – no mu mwaka ushize ntitwabimenye ubwo Kim Jong Un yazaga mu Burusiya.

Ariko mu bigaragara no mu butumwa, urubuga ruzaba rwateguwe kugira ngo Putin w’intagamburuzwa arutambukanemo ishema n’isheja – mu gihugu cya mbere kiri mu kato kenshi ku isi – agire ati: “Yego, ndashoboye – nimundebe.” (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *