Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereyeho 9,7% mu Gihembwe cya mbere cy’uyu Mwaka

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR cyagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9.7% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2024, imibare mishya ikaba itanga icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka ku kigero cya 6.6% kugera no mu mpera z’uyu mwaka.

Raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’iki kigo irerekana ko umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu ubarirwa agaciro ka Miliyari 4,486 mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2024.

Umusaruro w’uyu mwaka warazamutse ugereranyije n’umusaruro wari wabonetse mu gihebwe nk’iki cy’umwaka ushize, kuko icyo gihe wabarirwaga agaciro ka Miliyari 3,904.

Ivan Murenzi, uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare avuga ko ibipimo byabo byerekana ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka ku kigero cya 6.6%.

 Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Youssouf Murangwa, avuga ko nubwo ubuhinzi butagize uruhare runini cyane ugereranyije na serivisi ngo buracyafite uruhare runini mu bukungu bw’Igihugu.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse n’Ikigo cy’Ibarurishamibare bivuga ko umusaruro ukomoka mu buhinzi wazamutse ku kigero cya 7%, uw’inganda uzamuka kuri 10% naho muri serivisi imibare izamuka kuri 11%. (RBA)

Ingengo y'imari yavuye kuri miliyari 56 igeze kuri miliyari 5000Frw, ubukungu  bw'u Rwanda mu myaka 30 ishize – Inzira Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *