“Ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka ku kigero cya 9.3% buri Mwaka” – Dr Ngirente

0Shares

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka ku kigero cya 9.3% buri mwaka, bigizwemo uruhare na gahunda zitandukanye zigamije kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya guverinoma y’imyaka 5.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko kuba ubukungu bw’igihugu buzajya buzamuka ku 9.3% buri mwaka, bizagirwamo uruhare n’urwego rw’ubuhunzi rutegerejweho kuzamuka kuri 6% buri mwaka, inganda na serivise nabyo byombi bikajya bizamuka 10% buri mwaka.

Ibi byose ngo bigamije gufasha igihugu kugira ubukungu burambye kandi butajegajega.

U Rwanda rufite intego yo gushyira imbaraga mu bukerarugendo, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, kuko gahunda ihari ni ukongera amadovise aturuka mu bukerarugendo akava kuri miliyoni 620 z’amadorali y’Amerika mu 2024, akagera kuri miliyoni 1,100 mu 2029.

Guverinoma y’u Rwanda kandi ivuga ko izakomeza guteza imbere urwego rw’imari, hashyirwaho ingamba zigamije kongera umubare w’abaturage bagerwaho na serivise z’imari.

By’umwahariko, hazashyirwaho banki ihuriza hamwe koperative y’imirenge Sacco ku rwego rw’igihugu hagamijwe kwegereza abaturage serivise z’imari.

Minisitiri w’Intebe yanagaragaje imishinga itandukanye igamije guteza imbere ubukungu bw’igihugu harimo nko gukomeza kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda yo ku butaka, kuzuza ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera no kubaka ibindi bibuga byunganira ibisanzwe.

Mu myaka itanu iri imbere kandi mu Rwanda hazashyirwaho ikigo cyigisha ibyo gutwara indege ndetse na sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir yongererwe ubushobozi. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *