Ubukerarugendo: U Rwanda rurateganya kwinjiza arenga Miliyoni 600$ mbere y’uko uyu Mwaka urangira

0Shares

U Rwanda ruzinjiza miliyoni zirenga 660 z’Amadorali ya Amerika, aturutse mu bukerarugendo muri uyu mwaka wa 2024.

Ibi ni bimwe mu byagaragajwe muri raporo nshya ya Banki y’Isi yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu.

Iyi raporo izwi nka CEM (Country Economic Memorandum) igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka neza nyuma y’icyorezo cya Covid 19 cyari cyahungabanyije ubukungu bw’Isi ku buryo bukomeye mu myaka 4 ishize.

Muri uyu mwaka wa 2024, Banki y’Isi iteganya ko amadovise azaturuka mu gusura ingagi agera kuri miliyoni 200$, ibikorwa by’imyidagaduro bizinjiza miliyoni 110$, inama mpuzamahanga zinjize arenga miliyoni 90$.

Miliyoni zirenga 86$ azinjira aturutse mu bashyitsi basura inshuti n’abavandimwe, andi arenga miliyoni 46$ yinjire aturutse mu bandi bashyitsi batandukanye bazasura u Rwanda muri gahunda zabo.

Ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo nabwo buteganyijwe ko buzinjiza miliyoni 68$. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *