Ubukerarugendo: Iminsi 180 yinjirije u Rwanda asaga Miliyari 290 Frw

0Shares

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni $247, asaga miliyari 290 Frw, mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023.

Iyi mibare yatangajwe mu gihe hitegurwa umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19, uzaba ku wa 1 Nzeri 2023, aho abana 23 ari bo bazahabwa amazina.

Nk’uko bisanzwe, uyu muhango uzabera mu Karere ka Musanze. Hazitwa amazina abana 23 b’ingagi bavutse mu mezi 12 ashize. Kuva mu 2005, abana b’ingagi 374 ni bo bamaze kwitwa amazina.

Kuri iyi nshuro, umuhango wo kwita izina uzitabirwa n’abantu bo mu ngeri zitandukanye barimo abasanzwe babarizwa mu nzego zo kurengera inyamaswa n’ibinyabuzima, abashyitsi mpuzamahanga, inshuti z’u Rwanda n’abandi barimo n’Abanyarwanda bazwi mu bikorwa binyuranye.

Ni ibirori bizagaragarizwamo umuhate u Rwanda rushyira mu bikorwa byo kubungabunga izi nyamaswa n’uburyo ubukerarugendo bushingiye ku ngagi bukomeje gutera imbere.

Imibare igaragaza ko u Rwanda rwinjije miliyoni 247$ mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023 aturutse mu bukerarugendo, aho uwo mubare wazamutse ku kigero cya 56% ugereranyije na miliyoni 158$ zari zabonetse mu gihe nk’icyo mu 2022.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko umwaka ushize, ubukerarugendo bushingiye ku ngagi ari bwo bwinjije amafaranga menshi kandi ko bigaragara ko no mu 2023 uru rwego ruzakomeza gukura.

Yagize ati “Ibi bisobanuye ko abaturage bazabyungukiramo byisumbuye, abakerarugendo na bo bazanyurwa kurushaho kandi n’ingagi ziri kwaguka kuko abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu bikorwa bya buri munsi byo kuzibungabunga.”

Yongeyeho ko u Rwanda rukomeje kwagura urwego rw’ubukerarugendo binyuze mu bindi bikorwa bireshya abashyitsi birimo ubukerarugendo bushingiye ku nama [MICE] ndetse n’ubushingiye ku bikorwa bya siporo.

Mu kwezi gutaha, Kwita Izina izagira uruhare mu bikorwa bya Guverinoma byo guhindura imibereho myiza y’abaturage baturiye za pariki aho bagerwaho n’inyungu yaturutse mu bikorwa by’ubukerarugendo.

Ni gahunda yatangiye mu 2005 igamije gushora imari mu duce dukikije Pariki z’igihugu, aho tugenerwa 10% by’amafaranga yinjijwe na za Pariki.

Nibura miliyari 10 Frw (agera kuri miliyoni 9$) yashowe mu mishinga irenga 1000 yegereye Pariki ya Akagera, Nyungwe, Ibirunga na Gishwati-Mukura.

Muri uyu mwaka, abazagerwaho muri iyi gahunda ni abaturage bo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *