Ubuhinde: 288 bahitanywe n’Impanuka ya Gari ya Moshi

Abantu 288 bamaze kumenyekana ko bapfuye mu gihe abarenga 1000 bakomereye mu Mpanuka ya Gari ya Moshi Eshatu mu Ntara ya Odisha mu gihugu cy’Ubuhinde.

Gari ya Moshi imwe itwara abantu ku wa gatanu yataye inzira ijya mu ryo bibanginye ihita ikubitana n’indi itwaye abagenzi bikubitana n’indi iparitse intwara imizigo.

Imodoka zitwara abarembye (ambulance) zirenga 200 nizo ziri gutwara abakomerekeye muriyi mpanuka muri District ya Balasore, nk’uko bivugwa n’umwe mu bategetsi ba Odisha Pradeep Jena.

Icyateye iyo mpanuka ya mbere ikomeye mu Buhindi muri iki kinyejana ntikiramenyekana.

Urwego rw’Ubuhindi rushinzwe ama gari ya moshi [India Railways] ruvuga ko izo gari ya moshi ebyiri zakoze iyo mpanuka ari Coromandel Express na Howrah Superfast Expres.

Igikorwa cyo gutuma ahabereye impanuka hongera gukora cytangiye, nk’uko bivugwa na kompanyi South Eastern Railway yo mu Buhindi.

Minisitiri w’Intebe w’Ubuhindi Narendra Modi yavuze ko yababajwe cyane n’ibyabaye avuga ko yifatanije n’ababuze ababo.

Umwe mu bagabo barokotse yavuze ati ”abantu bari hagati ya 10 na 15 banguyeho.

”Nakomeretse mu kiganza n’inyuma kw’izosi. Maze gusohoka gari ya moshi, nabonye umuntu wacitse ikiganza, uwundi yacitse ukuguru, uwundi nawe mu maso hangiritse cyane,”

Impanuka za gari ya moshi zimaze guhitana abantu benshi mu Buhindi:

Ruheshi(6) 1981: Hafi abantu 800 barapfuye igihe gari ya moshi yuzuye abantu yagwaga mu mugezi.

Myandagaro(8) 1995: Nibura abantu 350 barapfuye gari ya moshi ebyiri zarasekuranye ku 200km uvuye Delhi.

Myandagaro 1999: Gari ya moshi 2 zarasekuranye hafi ya Kolkata (kera yari izwi nka Calcutta) hapfa nibura abantu 285.

Gitugutu(10) 2005: Abantu 77 barapfuye igihe gari ya moshi yataye inzira mu ntara ya Andhra Pradesh.

Munyonyo(11) 2016: Hafi abantu 150 barapfuye abandi nkabo barakomereka igihe gari ya moshi Indore-Patna Express yari yataye inzira ahitwa Kanpur.

Ubuhindi buri mu bihugu bya mbere kw’isi bifite inzira za gari ya moshi nyinshi cyane zikoreshwa na miriyoni z’abantu buri munsi, ariko byinshi mu bikorwa-remezo by’izo nzira bikeneye gutezwa imbere kuko byinshi birashaje kuko byubatswe mu myaka ya kera cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *