Ubufaransa: Uwashinjwaga Jenoside yakorewe Abatutsi yakatiwe gufungwa ubuzima bwose

0Shares

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa, ejo hashize rwahamije ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu, umugabo w’Umunyarwanda wahoze ari Umujandarume, rumukatira gufungwa burundu.

Ibiro ntaramakuru AFP dukesha iyi nkuru, bivuga ko Philippe Hategekimana w’imyaka 66 yahamwe n’ibyaha hafi ya byose yaregwaga.

Hategekimana yahungiye mu Bufaransa nyuma ya Jenoside, abona ibyangombwa nk’impunzi ndetse mu 2005 ahabwa ubwenegihugu akoresheje izina rya Philippe Manier.

Urubanza rwe, rwatangiye mu kwezi gushize, rubaye urwa gatanu mu Bufaransa rw’umuntu uregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yaregwaga ko “yakoresheje imbaraga za gisirikare yari afite kubera ipeti rye…mu kugira uruhare muri Jenoside”.

Hategekimana yahakanye ibyaha aregwa. Uruhande rw’uregwa ntacyo ruratangaza ku mwanzuro w’urukiko.

  • Yafatiwe muri Cameroun

Hategekimana yari yarigeze gukora akazi ko gucunga umutekano kuri Kaminuza yo mu Bufaransa, nyuma ahungira muri Cameroun mu 2017 amaze kumenya ko yashyiriweho ikirego.

Yatawe muri yombi mu Murwa mukuru Yaoundé wa Cameroun mu 2018 asubizwa mu Bufaransa.

Ubu yahamijwe uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi babarirwa mu magana ubwo yari Umujandarume ufite ipeti rya ‘adjudant-chef’ mu Mujyi wa Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Abatutsi basaga 1,000,000 n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi bishwe mu gihe cy’iminsi 100 guhera mu Kwezi kwa Mata (4) mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubufaransa, kimwe mu bihugu byerekejemo benshi bahunze bashinjwa Jenoside, bwaburanishije bunakatira Aloys Ntiwiragabo wahoze ari umukuru mu Butasi, abahoze ari ba Burugumestre babiri, Claude Muhayimana wahoze ari Umushoferi, na Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe w’icyari Gikongoro.

  • Ibihe bishya hagati ya Paris na Kigali

Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wabaye mubi kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Leta y’u Rwanda yakunze gushinja iy’u Bufaransa uruhare mu gutegura no gushyigikira Jenoside.

Raporo y’umucamanza mu Bufaransa ishinja izari Inyeshyamba za APR-Inkotanyi – ubu ni Ingabo z’u Rwanda – guhanura Indege y’uwari Perezida Juvenal Habyarimana bigatangiza Jenoside yatumye umubano w’Ibihugu byombi uba mubi kurushaho.

Paris kandi yanze kenshi kohereza mu Rwanda abo rwasabaga ko boherezwayo bakaburanishwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umubano w’ibi bihugu wahindutse mu buryo bugaragara ku butegetsi bwa Perezida Emmenuel Macron.

Mu 2021 yasuye u Rwanda asaba Abanyarwanda “impano y’imbabazi” ku “uruhare rw’Ubufaransa mu mateka na Politiki mu Rwanda”.

Icyo gihe kandi Macron yasezeranyije ko Ubufaransa buzihutisha imihate yo kugeza mu bucamanza abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa.

Kuri iyi shusho yakozwe mu kwezi gushize, Philippe Hategekimana (iburyo) ari imbere y’urukiko, uyu yahawe ubwenegihugu bw’Ubufaransa mu 2005 ku mwirondoro muhimbano wa Philippe Manier

 

Kuva ku gihe cya Perezida Macron hari ibihe bishya mu mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa nyuma y’imyaka myinshi ubutegetsi bwombi butarebana neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *