Ububiligi: Nkunduwimye uzwi nka ‘Bomboko’ yahamijwe Ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi

0Shares

Urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwahamije Emmanuel Nkunduwimye ‘Bomboko’ ibyaha byose yari akurikiranweho bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Kane, tariki ya 7 Kamena 2024. Ni nyuma y’iminsi ibiri y’umwiherero Urukiko rwa Rubanda rwa Bruxelles rwari rumazemo.

Nkunduwimye Emmanuel watangiye kuburana tariki 8 Mata 2024 yahamijwe ibyaha bitatu birimo ibya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyibasiye inyokomuntu n’ibyo gusambanya abagore ku ngufu muri jenoside.

Nyuma yo guhamywa ibyaha, Nkunduwimye yahise yambikwa amapingu ajyanwa gufungwa.

Biteganyijwe ko igihano kizahabwa Nkunduwimye kizatangazwa ku wa Mbere, tariki 10 Kamena 2024.

Nkunduwimye w’imyaka 65 ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi, yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa. Yatangiye gukorwaho iperereza mu Ugushyingo 2006.

Ibikorwa bigize ibyaha yahamijwe byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni ugusambanya abagore ku gahato, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi, yakoreye mu Gakinjiro ho mu Karere ka Nyarugenge.

Abatangabuhamya bagaragaje ko hafi ya AMGAR hari bariyeri ziciweho Abatutsi kandi ko muri iryo garaje hakunze gucumbikirwamo Interahamwe ndetse ko Nkunduwimye yabigizemo uruhare.

Nkunduwimye Emmanuel “Bomboko” yahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *