Ububanyi n’Amahanga: Abadepite ba Madagascar basuye ab’u Rwanda

Abadepite bo mu gihugu cya Madagascar bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda basanga kugirana umubano wihariye na bagenzi babo bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bizafasha igihugu cyabo kongera umubare w’abagore bari mu nzego zifata ibyemezo no kuzamura uruhare rwabo mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Nyuma y’ibiganiro hagati y’amatsinda y’abadepite b’abagore ku mpande zombi, abadepite ba Madagascar bavuze ko bifuza ko umubare wabo mu nteko ishinga amategeko wava kuri 17% bariho ubu kandi ngo babonye bizashoboka.

Rafenomanantoa Aina Umudepite wa Madagascar: “Abagore turacyari 17%, ariko nk’uko nabigarutseho mbere, ni urugendo rukomeza. Ntituzacika intege kuko natwe dufite perezida ureba kure, nawe yifuza iterambere ry’abagoremu nzego zose zifata ibyemezo. Ibi biganiro rero byari ingenzi kuri twe, twiteze umubano uzira amakemwa hagati y’ibihugui byacu byombi. Igihugu cyacu kirimo kwerekana ubushake bwo kwagurira amarembo, bakumva ko ari moteri y’iterambere mu gihugu cyabo kandi u Rwanda nicyo gihugu dufatiraho icyitegererezo muri urwo rwego.”

Visi Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Mutwe w’Abadepite, Hon. Muzana Alice avuga ko ibyavuye mu biganiro hagati y’impande zombi bishimangira ubushake bwa politiki bw’abayobozi b’ibi bihugu mu mu iterambere ridaheza, umugore abigizemo uruhare.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *