Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko umusaruro w’amabuye y’agaciro u Rwanda rwohereza ku isoko ryo mu mahanga wari miliyoni $373 mu 2017, uza kugera kuri miliyari $1, 7 mu 2024.
Yabibwiye Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi ubwo yabagezagaho ingamba za Guverinoma mu kongera umusaruro w’inganda no kugabanya ibitumizwa mu mahanga.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko ishoramari mu gucukura amabuye ryavuye kuri miliyoni $25 mu 2010 rigera kuri miliyoni $ 121 mu 2023.
Ati “Hitawe ku kongerera agaciro umusaruro dufite mbere yo kuwohereza ku isoko mpuzamahanga. Kugeza ubu tugeze ku nganda eshatu zitunganya amabuye y’agaciro arimo gasegereti, coltan na zahabu zatangiye gukora ziyatunganya mbere y’uko dutangira kuyacuruza.”
Mu 2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga amabuye y’agaciro arimo Coltan ingana na toni 2.384, zinjije miliyoni 99$, Gasegereti ipima toni 4.861 yinjije miliyoni 96$, Wolfram yari toni 2.741 zinjije miliyoni 36$, mu gihe Zahabu yari ibilo 19.397 yinjije miliyari 1,5$.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabwiye Abadepite n’Abasenateri ko muri rusange ukwiyongera kw’amabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga gushingiye ku mpamvu zirimo kuvugurura ibikorwa by’ubucukuzi. (RBA)