Sosiyete yo muri USA yemereye u Rwanda Umuti uvura Virusi ya Marburg

0Shares

Sosiyete ikora imiti yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yitwa Gilead Sciences iratangaza ko igiye guha u Rwanda doze 5.000 by’umuti witwa Remdesivir wo kuvura virusi ya Marburg

Remdesivir bawutera umuntu mu rushinge. Mw’itangazo yashyize ahagaragara, Gilead ivuga ko icyorezo cyagwiriye u Rwanda ari kimwe mu bikomeye cyane mu mateka.

Isobanura ariko ko nta handi uyu muti wa Remdesivir urakoreshwa kw’isi.

Gilead, iti:“Uko ukora n’ubuzirange bwawo ntibizwi. Ariko ikigo cy’u Rwanda cy’ubuziranenge cyawemereye gukoreshwa mu Rwanda byihutirwa.”

Marburg yadutse mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa cyenda gushize. Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko Marburg imaze guhitana abantu 11, cyane cyane mu bakora mu buvuzi.

Kugeza ubu, nta rukingo nta n’umuti byayo biriho.

  • Impungenge Ku Batuye Ku Mupaka

Abanyekongo bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bo mu karere ka Rubavu mu ntara y’u Burengerazuba batewe impungege n’icyorezo cya Marburg kimaze iminsi kigaragaye mu Rwanda.

Aba bavuga ko bamaze igihe bumva ko iki cyorezo kiri guhitana bamwe mu baturage, bityo bumva gifite ubukana.

Icyakora bakavuga ko kubera gushakisha imibereho bigoye guhagarika imirimo yabo ya buri munsi.

Abaturage bo mu karere ka Rubavu bakora ubu bucuruzi na bo bavuga ko ingamba zo kwirinda Marburg zikwiye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka budahagarara kubera icyorezo.

Dukurikije ibisobanuro by’impuguke, icyorezo cya Marburg kigira ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, kubabara imikaya, kuruka no gucibwamo.

Umuntu ubifite asabwa kubimenyesha inzego z’ubuzima kugira ngo ahabwe ubufasha.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yagaragaje ko hari icyizere ko iki cyorezo kizahagarikwa nk’uko n’ibindi birimo Covid-19 byahagaritswe mu myaka yashize. (VoA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *