U Rwanda rwegukanye umwanya wa 2 mu Marushanwa ya HUAWEI ICT

Itsinda ry’Abanyeshuri b’Abanyarwanda bari bahagarariye Igihugu mu marushanwa mpuzamahanga y’Ikoranabuhanga ya HUAWEI ICT mu Mwaka w’i 2022/23 yaberaga i Shenzhen mu Bushinwa ryegukanya Umwanya wa Kabiri (2).

Abanyeshuri batatu ba Kaminuza y’u Rwanda bagizwe na; Minani Regis, Mugiraneza Magnifique na Mugisha Fred Michael bahize abandi 650 barushanwaga muri Kaminuza zo mu Rwanda, bakomeza ku rwego rw’Afurika begukana umwanya wa kabiri.

Uyu mwanya wa kabiri ku ruhando rw’Afurika, niwo watumye bakatisha itike yerekeza mu Bushinwa.

U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri ruhigitse ibihugu bisaga 30 byari bihagarariwe n’amatsinda 130 yari yitabiriye iri Rushanwa, mu gihe nyamara rwari rwitabiriye ku nshuro yarwo ya mbere.

Uyu mwanya ukaba washimishije Abanyeshuri ndetse na Ambassade y’u Rwanda mu Bushinwa dore ko yari ihagarariwe muri itangwa ry’ibi bihembo.

Nyuma y’amezi Icyenda y’amajonjora, ikiciro cya nyuma cyakozwe hagati ya tariki 23 na 28 Gicurasi 2023. Amatsinda 146 yo mu bihugu 36 niyo yakitabiriye, mu gihe ijonjora ry’ibanze ryari ryitabiriwe n’abasaga Ibihumbi 120 bahagarariye Kaminuza zisaga 2000 zo mu bihugu 74 byo hirya no hino ku Isi.

Mugiraneza Magnifique umwe mu bitabiriye aya marushanwa, avuga ko yabagiriye akamaro ndetse bayungukiyemo byinshi.

Ati:”Huawei ICT yampaye urubuga rwo kugaragaza icyo nshoboye mu byo nize no guhanga udushya binyuze muri Networking. Twabonye ibikoresho bigezweho bijyanye n’ibyo dukora ndetse tunahungikira ubunararibonye”.

Yunzemo agir ati:”Iri rushanwa riteza imbere gukorera hamwe by’umwihariko mu buryo bw’Itumanaho, gucunga neza umwanya  no gukemura ibibazo byaboneka”.

“Zimwe mu mbogamizi twahuye nazo ni uko ibijyanye naryo twabihuguwe igihe gito, ndetse no kutabona abarinyuzemo ngo badufashe kuryitegura neza”.

Ambassaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo wanitabiriye itangwa ry’Ibihembo by’iri Rushanwa, yagize ati:”Ndashimira Huawei kuri iki gikorwa cy’Indashyikirwa yakoze cyo kongerera Abanyeshuri Ubumenyi n’Ubushobozi bukenewe mu gukemura ibibazo bibangamira iterambere”.

Umuyobozi wa Huawei ICT mu Rwanda, Yang Sheng Wan, yashimiye abanyeshuri baturutse mu Rwanda bitewe n’uburyo bitwaye neza.

Ati: Ndashimira Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda.

Yakomeje agira ati:”Irushanwa rya HUAWEI ICT, ni ubukangurambaga bukomeye mu kwigisha Ikoranabuhanga. Twaritangije mu Mwaka w’i 2021 binyuze mu masezerano twagiranye na za Kaminuza n’Amashuri makuru ku Isi. Binyuze muri iri Rushanwa, Huawei ireba uko Abanyeshuri bahagaze mu Ikoranabuhanga.

Zimwe muri Kaminuza zo mu Rwanda zagaragaye muri iri Rushanwa zirimo; AUCA, INES Ruhengeri, UR, RP, OUK, ULK n’izindi….

U Rwanda rwegukanye umwanya wa 2 mu Marushanwa ya HUAWEI ICT 2022/23

 

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo yitabiriye itangwa ry’Ibihembo by’Irushanwa rya HUAWEI ICT.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *