U Rwanda rwasubije Ubwongereza bwasheshe amasezerano yo gukemura ikibazo cy’abimukira

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yumvise umugambi wa Leta y’u Bwongereza wo guhagarika amasezerano yo gukemura ikibazo cy’abimukira, yemejwe n’Inteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu byombi. 

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer, ni we watangaje ko yahagaritse gahunda ya guverinoma zamubanjirije yo kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu gihugu cyabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakoresheje ubwato buto.

Ni icyemezo atangaje nyuma y’aho ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) ryegukanye intsinzi ku bwiganze mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, bishyira iherezo kuri guverinoma y’abasigasira amahame y’Abongereza (Conservatives) yari iyobowe na Minisitiri w’intebe, Rishi Sunak.

Tariki 6 Nyakanga, Starmer yasobanuye ko iyi gahunda yapfuye kare kuko ngo ntiyigeze ifasha guverinoma gukumira abimukira bakoresha ubwato buto, bityo atangaza ko ihagaritswe.

Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yatangijwe na ba Minisitiri b’Intebe batatu bayoboye u Bwongereza, aba ni Boris Johnson, Liz Truss na Rishi Sunak.

U Rwanda ruvuga ko iyi mikoranire yatangijwe n’u Bwongereza mu gukemura ikibazo cy’abimukira cyari kibwugarije, atari u Rwanda. 

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma, rivuga ko u Rwanda rwubahirije ibikubiye mu masezerano runizeza ko ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu gukemura ikibazo cy’abimukira ku Isi yose, binyuze mu kubaha aho gutura hatekanye no guha amahirwe abimukira bifuza kuruzamo.

Tariki 14 Mata 2022 ni bwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no kwakira abimukira hamwe n’ubujyanye n’iterambere ry’ubukungu. 

Aya masezerano yateganyaga ko u Rwanda ruzakira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa yari yagiye atambamirwa na zimwe mu ngingo zirimo n’ibyemezo by’inkiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *