Ibiro by’ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda, OGS, byashyize hanze itangazo rigaruka kuri raporo iheruka gushyirwa hanze n’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri DR-Congo.
Iyi raporo yongeye gushimangira iterabwoba rikomeje gukorwa n’umutwe witwaje intwaro w’abajenosideri wa FDRL.
Iri tangazo THEUPDATE ifitiye kopi, ritangira rigira riti:
Raporo y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yongeye gushimangira iterabwoba rikomeje gukorwa n’umutwe witwaje intwaro w’abajenosideri wa FDLR ushyigikiwe na guverinoma y’i Kinshasa, kimwe no kuba warongereye ubushobozi bwawo mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Iyi raporo igaragaza inkunga y’amafaranga, iy’intwaro, ndetse n’ugukingirwa ikibaba mu rwego rwa politiki guverinoma ya DRC ikorera FDLR, kandi yemeza ko, hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro, FDLR yafatanyije n’ingabo za DRC (FARDC) kuvogera ubusugire bw’u Rwanda, inshuro nyinshi mu myaka ishize.
Nk’uko ikomeza ibyigaragariza, iyi raporo ishingiye ahanini ku bimenyetso bidafatika, ndetse n’amakuru atizewe agamije gusakaza ikinyoma cy’uko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke n’ibindi bibazo by’imbere muri DRC.
- Icyo u Rwanda ruvuga ku birego bishinjwa ingabo z’u Rwanda ntikigaragara muri raporo
Amakuru iri tsinda ry’impuguke riyakura mu bagize guverinoma ya DRC, abahoze ari abarwanyi, abanyekongo bari mu miryango n’amashyirahamwe bigamije gusebya u Rwanda, ndetse n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ifatanya na FARDC irimo n’uzwi nka “Wazalendo”.
Byongeye kandi, iyi raporo y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yirengagije ingamba ibihugu byo mu Karere byafashe zigamije kugarura amahoro, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye ukaba warazishyigikiye, ndetse inanirwa kwerekana uruhare rugaragara rwa DRC mu guhungabanya amasezerano y’amahoro ya Nairobi na Luanda, harimo n’ibikorwa by’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe mu Burasirazuba bwa DRC.
Ikindi kirengagijwe ni ukuvogera ubusugire bw’u Rwanda inshuro nyinshi, n’uburyo DRC yagaragaje ko ishaka intambara yeruye.
Iyi raporo yirengagiza kandi ikanambura uburemere ikibazo cyo gutera ubwoba no gutsemba abanyekongo bo mu miryango y’Abatutsi, ahubwo igashinja aba baturage bari mu kaga kuba ba nyirabayazana b’akababaro gakomeye bafite.
Ibi bivuguruza cyane raporo zakozwe n’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga, bikanagaragaza ingengabitekerezo ya jenoside n’umugambi wo kuyikwirakwiza ukomeje.
Iyi raporo kandi ivuguruza ubuhamya butangwa n’ibihumbi by’impunzi z’abanyekongo zahatiwe guhungira mu bindi bihugu byo mu Karere birimo n’U Rwanda, kuva mu myaka 20 ishize.
Ikitumvikana kandi ni uko iyi raporo ntaho igaragaza ibyatangajwe n’Umujyanama w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye no gukumira Jenoside, aho mu kwezi k’Ugushyingo 2022 na Mutarama 2023, yatabarije Abatutsi bicwa muri DRC, akanagaragaza ko ubu bwicanyi bushobora kuganisha kuri jenoside mu gihe nta kindi gikozwe ngo aba baturage bibasiwe barindwe.
Birababaje kubona itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye rikomeje gukwirakwiza ibinyoma bihishira ukuri kw’intandaro y’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa DRC, bigamije gusa kongera amakimbirane, ibintu bishyira mu kaga ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miriyoni mu karere kacu, bitaretse no gukomeza guteza umutekano muke n’iterabwoba ku mupaka w’u Rwanda.
U Rwanda ruzakomeza gukaza ingamba z’ubwirinzi no gukumira ibyavogera ikirere n’imipaka byacu, tunigizayo ibitero byaterwa n’imitwe yitwaje intwaro, mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu n’umutekano usesuye ku Baturarwanda bose.
U Rwanda ruzakomeza gushyigikira ingamba zashyizweho mu Karere, by’umwihariko amasezerano ya Nairobi na Luanda, mu gutanga umusanzu wo kubungabunga amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.