U Rwanda rwafunguye Ambasade i Jakarta

U Rwanda rwafunguye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Indonesia, iherereye ku Murwa mukuru Jakarta, mu gushimangira umubano uhuriweho n’ibihugu byombi.

Iyi ambasade yafunguwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Indonesia, Retno Marsudi, ku wa Kane, tariki ya 6 Kamena 2024.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko iyi ambasade ari igihamya mu rugendo rwo kwagura ubucuti n’umubano ufitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi.

Minisitiri Dr. Biruta na mugenzi we Retno Marsudi, banagiranye ibiganiro byihariye bigusha ku guteza imbere umubano w’impande zombi mu bifitiye inyungu abaturage.

Banashyize umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi arimo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomate n’abafite pasiporo za serivisi.

U Rwanda rusanzwe ruhagarariwe muri Indonesia na Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye, usanzwe afite icyicaro muri Singapore.

Tariki ya 1 Ukuboza 2022 ni bwo Ambasaderi Uwihanganye yashyikirije Perezida wa Indonesia, Joko Widodo impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Muri uwo mwaka ni bwo Perezida Paul Kagame yasuye Indonesia aho yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.

Umukuru w’Igihugu yabonanye na mugenzi we wa Indonesia Joko Widodo, banaganira ku hazaza h’ubutwererane bw’u Rwanda na Indonesia n’uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Kugeza ubu u Rwanda rufite ambasade 49 ziherereye ku migabane itanu itandukanye ku Isi. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *