U Rwanda ruzakoresha Miliyaridi 5.030,1 Frw mu Mwaka w’ingengo y’imari 2023/24

0Shares

Ingengo y’imari u Rwanda ruzakoresha mu 2023/24 yiyongereyeho Miliyari 265,3 Frw bingana n’izamuka rya 6%, igera kuri Miliyari 5.030,1 Frw ivuye kuri 4.764,8 Frw yakoreshejwe mu 2022/23.

Iyi ngengo y’imari igizwe na miliyari 2.956,1 Frw zizaturuka imbere mu gihugu bingana na 63% by’ingengo y’imari yose muri rusange, mu gihe inkunga zituruka hanze zizagera kuri 652,1 Frw bingana na 13% by’ingengo y’imari yose.

Inguzanyo zizaba zingana na 1.225,1 Frw bingana na 24% by’ingengo y’imari yose.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, kuri uyu wa Kane yabwiye Inteko ishinga amategeko ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 6,2% mu 2023 buvuye ku 8,2% mu 2022, aho ikinyuranyo cyabayemo cyatewe n’ibibazo bitandukanye byibasiye ubukungu birimo Covid-19 n’intambara yo muri Ukraine.

Mu 2024, ubukungu buzazamuka ku kigero cya 6,7%, mu 2025 izamuka rigere kuri 7% mu gihe mu 2026 buzagera kuri 7,3%.

Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe n’imishahara azagera kuri miliyari 2,900.5 Frw bingana na 57,7% by’ingengo y’imari yose.

Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’iterambere azagera kuri miliyari 2.127,7 Frw bingana na 42.3% by’ingengo y’imari yose, naho amafaranga ateganyijwe. (THEUPDATE, IGIHE & RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *