Ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko baharanira kurwanya ruswa, APNAC barasaba ko habaho ivugururwa ry’amategeko ibyuho bibangamira inzego zishinzwe gukurikirana abarya ruswa n’abigwizaho imitungo mu buryo butemewe n’amategeko.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Francois Xavier Kalinda avuga ko Leta y’u Rwanda imaze gukora byinshi mu kurwanya ruswa, ariko hakiri byinshi byo gukora kandi birasaba ubufatanye bwa buri wese.
Mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe izi ntumwa za rubanda n’abahagarariye inzego za Leta n’imiryango irwanya ruswa n’akarengane, umuyobozi nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Mupiganyi Apollinaire yagaragaje ko hari amategeko y’u Rwanda akeneye kunozwa kugira ngo ikibazo cy’abatandikisha imitungo bagamije guhisha amakuru y’inkomoka yayo cyangwa kunyereza imisoro gikemuke.
Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bavuze ko iki kibazo giteye inkeke, basaba ko ahakenewe gushyirwaho amategeko cyangwa kuvugurura asnzwe byakorwa ariko basaba n’inzego zifite inshingano yo gukumira ruswa kongera imbaraga zikoreshwa mu guhangana n’ibi bibazo.
Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko imibare y’ayobozi n’abanyapolitike bagomba kumenyekanisha imitungo buri mwaka igeze kuri 24%, ariko bikaba biteganijwe ko umwaka utaha bazaba bageze nibura kuri 50%.
Abitabiriye ibi biganiro basabye inzego zibishinzwe ko amategeko akigaragaramo ibyuho bya ruswa harimo itegeko rigenga amasosiyete y’ubucuruzi cyane cyane ingingo yaryo ya 116. Hemejwe kandi ko hakomeza kunononsora umwanzuro werekeye ishyirwaho ry’itegeko ryihariye rigamije guteza imbere ubunyangamugayo no kumenyekanisha nyirumutungo nyawe.