U Rwanda rugiye kwakira Inama ny’Afurika ya Special Olympics

0Shares

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 kugeza ku ya 26 Nzeri 2024, u Rwanda rurakira inama mpuzamahanga yo ku rwego rw’Afurika, igamije kwigira hamwe uburyo abantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe bafashwa kugana Ishuri aho guhezwa mu miryango binyuze muri Siporo.

N’Inama yateguwe ku bufatanye na Sheikh Mohammed Bin Zayed Al Nahyan, wabaye Perezida wa gatatu wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Hagamijwe kwigira hamwe uko u Rwanda rwashoboye kwesa umuhigo wo gufasha abafite ubumuga bwo mu Mutwe kugana Ishuri bakigana n’abatabufite, intumwa zisaga 50 zivuye mu bihugu 11 byo muri Afurika, zizaba ziri i Kigali mu nama itangira kuri uyu wa kabiri kugeza ku wa Kane.

Uretse inama, abazaba bayitabiriye bazakurikirana n’ibindi bikorwa bitandukanye bizayiranga, birimo no gusura abana ku Bigo aho biga, hagamijwe kurebera hamwe uko babana na bagenzi babo.

Kugeza ubu, Umuryango Nyarwanda wita ku bantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe binyuze muri Siporo, ubarizwamo abakinnyi n’abandi bafatanyabikorwa basaga Ibihumbi 20.

Mu rwego rwo gufasha abafite Ubumuga bwo mu Mutwe kwibona mu muryango Nyarwanda, buri mwaka hategurwa ibikorwa bitandukanye birangwa n’imyidagaduro ndetse no guhuza urugwiro kw’ibyiciro byombi.

Hagamijwe gushyigikira ibikorwa by’u Rwanda byo kwita ku bantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe babafasha kugana Ishuri, mu 2020 u Rwanda rwabaye Igihugu rukumbi cyo muri Afurika cyashyigikiwe na Special Olympics Unified Champion Schools (UCS) ngo rukomeze ibi bikorwa by’intangarugero. Ibindi bihugu byari; Argentina, Egypt, India, Pakistan na Romania

Hashingiwe ku bikorwa byakozwe n’u Rwanda, abitabiriye iyi nama bazasangizwa ibyakorwa ngo nabo mu bihugu byabo babashe kugera ku rwego rwo gufasha abafite Ubumuga bwo mu Mutwe kugana Ishuri no kwibona muri Sosiyete.

Akomoza kuri iyi nama, Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda wita ku bantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe binyuze muri Siporo, Pasiteri Sangwa Deus yagize ati:“Dutewe ishema no kwakira iyi Nama ivuze byinshi ku buzima bw’abantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe. Twiteguye gusangiza abazayitabira ubunararibonye tumaze kugira”. 

Yunzemo ati:“Mu Rwanda, Abantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe, binyuze muri Siporo bamaze kwisanga muri Sosiyete zitandukanye zirimo; Amashuri abanza, Amashuri yisumbuye, Kaminuza n’Amashuri makuru. Ibi bikaba biri muri bimwe tuzasangiza abitabiriye iyi nama”.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda wita ku bantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe binyuze muri Siporo, Pasiteri Sangwa Deus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *