U Rwanda n’u Burundi mu nzira zo gushyira akadomo ku ‘myaka 10 yo kurebana ay’Ingwe’

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda n’u Burundi biri “mu nzira yo kureka ubushyamirane no kumvikana”.

Ni nyuma y’igihe kinini gishize hari umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wabonetse kurushaho ubwo mu mpera z’ukwezi kwa mbere, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yavuze – nta gihamya atanga – ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera igihugu cye.

Olivier Nduhungirehe, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter, yavuze ko ibihugu byombi biri mu nzira yo kumvikana mu “bikorwa birimo kuba” hagati y’abayobozi b’ibi bihugu.

Yabigarutseho mu ngingo yagaragaje avuga ko igisubizo cya politike gishobora kuboneka ku makimbirane mu Burasirazuba bwa DR-Congo.

Umubano mubi hagati y’u Burundi n’u Rwanda – wari umaze imyaka atari mwiza, warushijeho kuzamba ubwo u Burundi bwoherezaga ingabo zabwo – ku butumire bwa Leta ya Kinshasa – gufatanya n’ingabo za FARDC kurwanya Inyeshyamba za M23.

Abayobozi b’u Rwanda bagaragaje ko batishimiye icyo gikorwa kuko bashinja Ingabo za FARDC gufatanya n’Umutwe wa FDLR, u Rwanda ruvuga ko uteje inkeke umutekano warwo.

Ku ruhande rw’u Burundi, abayobozi babwo bagiye bumvikana bashinja u Rwanda gukorana n’Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Ibi byose byagiye bigaragara nk’aho u Burundi n’u Rwanda birimo kurwana mu ntambara mu Burasirazuba bwa DR-Congo, n’ubwo bitigeze byemezwa n’abayobozi ku mpande zombi.

Mu muhate wo kugarura umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi, bivugwa ko mu byumweru bicye bishize habaye inama zirenze imwe zahuje abakuru b’Ubutasi bwa gisirikare b’ibi bihugu.

Gusa, Igisirikare cy’u Rwanda cyangwa icy’u Burundi ntibyemeje ku mugaragaro ayo makuru.

  • Imyaka 10 y’umubano mubi

Kuva ku ihirikwa ry’ubutegetsi bw’uwari Perezida Petero Nkurunziza ryapfubye mu 2015, u Burundi n’u Rwanda byakomeje kugira umubano urimo igitotsi kuko abayobozi b’u Burundi bashinje ab’u Rwanda uruhare muri icyo gikorwa, ibyo u Rwanda rwahakanye kugeza ubu.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, imyaka igiye kuba 10 umubano utifashe neza, n’ubwo hagiye habaho imihate itandukanye yo kugerageza kongera kubana neza hagati y’Ibihugu byombi.

Hagati ya 2015 na 2022 abayobozi b’u Burundi bafunze imipaka yabwo n’u Rwanda. Batanze impamvu z’umutekano wabwo.

Icyo gihe, umuturage w’u Burundi uciye inzira y’ubutaka, yemererwaga kujya mu Rwanda ahawe uburenganzira bwanditse na Leta.

Gusa, icyo gihe ingendo z’indege ya RwandAir ariko zijya i Bujumbura ntizahagaritswe, abantu bashoboye gutega indege bakomeje kugenda hagati y’ibi bihugu, ibyo bamwe bavuze ko gufunga imipaka y’ubutaka ari ugupyinagaza ab’intege nke kurusha abafite ubushobozi bwo gutega indege.

Mu 2022 hatangiye ibiganiro hagati y’intumwa z’ibihugu byombi, kandi umubano wasaga n’uri kumera neza, kugeza mu 2023.

Mu ntangiriro za 2024 u Burundi bwongeye gufunga imipaka yabwo y’ubutaka n’u Rwanda, nyuma y’uko umuhate wo kunga ibihugu byombi unaniranye.

Umwaka ushize mu isoko rikuru rya Bujumbura no mu Ngagara hatewe za ‘Grenades’ zakomerekeje abantu 38, leta y’u Burundi yavuze ko ababikoze bateguriwe kandi bagatorezwa mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda yavuze ko “nta mpamvu yo kujya muri ibyo” bikorwa, yongeraho ko “u Burundi bufite ikibazo ku Rwanda ariko nta kibazo dufitanye n’u Burundi”.

Ibintu byarushijeho kuba bibi hagati y’ibihugu byombi ubwo ingabo z’u Burundi zari mu butumwa bwa EAC zasigaraga mu ntambara muri Kivu ya Ruguru zifasha iza FARDC mu gihe iz’ibindi bihugu bya EAC zasezerewe na Kinshasa.

  • ‘Niyombare’

Umubano mubi w’ubutegetsi bw’ibi bihugu wagize ingaruka zikomeye ku bukungu n’imibereho y’abaturage b’ibi bihugu bafite byinshi bibahuza mu muco, ururimi, imiryango, ndetse n’ubuhahirane ubusanzwe bukomeye.

Uretse ibyo mu mateka, amakimbirane ya vuba hagati y’ubuyobozii bw’u Burundi n’u Rwanda ahera mu 2015 ku bagerageje guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida Petero Nkurunziza bari bakuriwe na Gen. Godefroid Niyombare bahungiye mu Rwanda.

Gen. Niyombare ni we mukuru mu bo abayobozi b’u Burundi bakomeje kuvuga ko u Rwanda rufite ariko rudashaka gutanga ngo bakurikiranwe n’ubutabera mu Burundi.

U Rwanda ntabwo rwahakanye gucumbikira bamwe mu bagerageje Coup d’Etat baruhungiyeho mu 2015, abayobozi b’u Burundi bavuze ko mu 2022 na 2023 ibiganiro byo kubabashyikiriza “byari bigeze kure”.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru, mu 2023 Perezida Ndayishimiye yagize ati:”igihe cyose batarabaduha ikibazo ntikizakemuka.”

Mu gihe Minisitiri Olivier Nduhungirehe avuga ko ibihugu byombi ubu biri “mu nzira yo kureka ubushyamirane no kumvikana”, birashoboka ko iki kibazo gishobora kuba kiri mu bigarukwaho muri iyo nzira impande zombi zirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *