U Rwanda na Luxembourg bujuje Uruganda ruzajya rutunganya Imyanda yo mu Kimoteri cya Nduba

0Shares

Ku kimoteri cya Nduba huzuye uruganda ruzajya rukora ifumbire y’imborera.

Minisitiri wa Minisiteri y’Ibidukikije, Dr. Uwamaliya Valentine akavuga ko ibi bizatuma imyanda ibyazwa umusaruro aho kuba umutwaro.

Uru ruganda ruzajya rutunganya imyanda ituruka hirya no hino muri Kigali, ubusanzwe ijyanwa ku kimoteri cya Nduba idatunganyije ku buryo bisaba abakozi benshi kuyitandukanya.

Nyuma yo gutandukanya ibora izajya ibyazwamo ifumbire ibora izajya yifashishwa mu buhinzi.

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu rwego rwo kurushaho kunoza uko imyanda itwarwa nabo bafite gahunda yo gutangira kwigisha abaturage kujya bohereza imyanda ku kimoteri itandukanyijwe, kandi ngo bazafatanya n’abatanyabikorwa.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, Luxembourg na GGI Rwanda .

Miliyari zisaga 4 nizo zimaze gutangwa kuri uyu mushinga ariko uzakomeza.

uru ruganda birateganywa ko ruzajya rutunganya byibura toni 5 buri munsi by’ifumbire y’imborera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *