U Rwanda na Luxembourg basinye amasezerano y’Imyaka 5 agamije guhangana n’ihindagurika ry’Ibihe

Ibihugu by’u Rwanda na Luxembourg byasinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 12 z’Amayero, akabakaba miliyari 16.7 z’amafaranga y’u Rwanda, aya akaba ari amafaranga azifashishwa mu myaka 5 mu bikorwa bigamije guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Luxembourg akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Xavier Bettel, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. 

Ni ay’inkunga izifashishwa mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, cyane cyane mu gutera amashyamba no gukoresha ingufu zisubira.

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Luxembourg, Xavier Bettel, avuga ko kwishakamo ibisubizo nk’ibi bizarengera ubuzima bw’abaturage.

Ministiri w’Ibidukikije, Dr Uwamariya Valentine ashimangira ko gushyira imbaraga mu kurengera ibidukikije ari ingenzi.

Ubufatanye hagati yu Rwanda na Luxembourg ntabwo bugarukira gusa kuri uyu mushinga wo kubungabunga ibidukikije, ahubwo buzagenda bwagurwa no mu zindi nzego zirimo uburezi, nk’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yabisobanuye.

U Rwanda na Luxembourg bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye zirimo urwego rw’ubukungu. 

Mu Kwakira 2021, Leta y’u Rwanda n’iki gihugu, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere imikorere y’Ikigo Mpuzamahanga cy’imari cya Kigali, ibihugu byombi kandi bifitanye andi masezerano agamije gukumira magendu no kunyereza imisoro.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *