U Rwanda na Banki y’Isi mu Mushinga wo kuvugutira Umuti Umuhanda ‘Muhanga-Ngororero-Mukamira’

0Shares

Abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira barifuza ko imirimo yo kuwusana no gukemura ibibazo biwubangamiye yakwihutishwa bikagabanya impungenge bafite. 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) cyo gitangaza ko hari umushinga mugari Leta y’u Rwanda ifatanyije na Banki y’Isi ukaba ari wo uzakemura ibi bibazo.

Kilometero 98 ni yo ntera iri hagati yo ku Mukamira n’ahitwa mu Meru mu Mujyi wa Muhanga, ahashamikiye undi muhanda ujya i Karongi. 

Muhanga-Ngororero-Mukamira, ni kaburimbo ikunze kwangizwa n’ibiza bituruka ku mihindagurikire y’ibihe itera inkangu n’imyuzure y’imigezi.

Mu Karere ka Ngorerero mu mirenge ya Ngororero na Hindiro, ibikorwa byo gusana ahangiritse kuri iyi kaburimbo birarimbanyije ariko abaturage barifuza ko byakwihutishwa bikanoza imigenderanire mu bice by’uyu muhanda aho hakoreshwa igisate kimwe.

Abaturage bagaragaza uyu muhanda nk’igikorwaremezo gifite uruhare runini mu bukungu bwabo bushingiye ku kugenderana hagati y’Intara z’Iburengerazuba, Amajyepfo, Umujyi wa Kigali kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kuwitaho kikaba icyifuzo gihora mu byo batanga mu buyobozi.

Nduwamariya Perpetue, umukozi wa RTDA ukuriye by’agateganyo ishami ryo kwita ku mihanda yo ku rwego rw’igihugu no mu mijyi, avuga ko ingengo y’imari y’imirimo iri gukorwa ku muhanda Muhanda-Ngororero- Mukamira idahagije. 

Gusa mu mushinga Rwanda Emergency Connectivity Recovery u Rwanda ruhuriyeho na Bank y’isi, ni ho hazava umuti urambye ku bibazo bibangamiye umuhanda.

Ikigo RTDA gitangaza ko umushinga mugari wo kubaka kaburimbo Muhanga-Ngororero-Mukamira wakozwe mu 2009, ni umuhanda bigaragara ko wari ugikomeye usibye ibi biza bigenda biwangiza mu bice bimwe na bimwe kubera ugutenguka kw’imisozi n’imigezi nka Satinsyi igenda iwangiza cyane muri Ngororero, kimwe n’ibindi bikorwaremezo by’umwihariko ibiraro hirya no hino muri aka Karere.

Ku ruhande rw’Akarere ka Ngororero, ikiraro cya Kagogo, inkangu ya iri mu Murenge wa Hindiro ni ho hagiteye impungenge abakoresha uyu muhanda bakaba bifuza ko hasanwa byihuse kuko ibindi bice byari byasanwe. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *