Akarere ka Huye gahanganye n’ibibazo bikomeje gutezwa n’ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge mu mirango. Abakomeje kugerwaho n’izi ngaruka, biganjemo Urubyiruko by’umwihariko.
Bimwe mu biyobyabwenge biri koreka urubyiruko, byiganjemo ‘Urumogi, Heroin n’inzoga z’inkorano.
Mu rwego rwo guhangana n’ibibazo biterwa n’abakoresha ibi biyobyabwenge, inzego zitandukanye zirimo n’iz’Umutekano, zarabihagurukiye.
Ibitaro bya Kaminuza biri mu Mujyi wa Huye, bigaragaza ko abakoresha ibi biyobyabwenge bibagiraho ingaruka zirimo ‘Indwara zo mu Mutwe n’iz’Ubuhumekero’.
Uretse izi ndwara kandi, ubushakashatsi bugaragaza ko kubatwa n’Ibiyobyabwenge bishobora kugira ingaruka zo gukora amabanga y’abubatse [Gutera Akabariro], bidasiganye n’agahinda gakabije cyangwa kwiheba.
Kuri ibi Bitaro, abakirwa baba biganjemo Urubyiruko rwahuye n’ingaruka zo gukoresha ibi biyobyabwenge kandi umubare w’abo byakira ukomeje kwiyongera.
Bavuga ko uku kubatwa no gukoresha ibiyobyabwenge, byashoye imiryango yabo mu makimbirane n’ubukene buganisha kugurisha imitungo yagafashije mu iterambere ry’urugo.
Mu Murenge wa Ngoma, hari Umubyeyi ufite umwana wishoye mu gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu gahinda kenshi, yagize ati:“Amaze kwishora mu biyobyabwenge, twabuze buri kimwe ndetse n’Umuryango wacu utangira gusuzugurwa. Byatuviriyemo guhomba ibintu byinshi, kandi twari dutangiye urugendo rwo kwiyubaka”.
Ntabwo ari mu miryango gusa, kuko no mu Mashuri, byagaragaye ko hari abakoresha ibiyobyabwenge.
Imibare yerekana ko ababikoresha mu mashuri bagira amanota macye, ndetse bamwe muri bo byabaviriyemo kuyavamo imburagihe.
Inzego z’Umutekano zivuga ko hafi 60% by’ibyaha byo guhungabanya umutekano, biba bishingiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Hagamijwe gushaka igisubizo kirambye, ubuyobozi bwatangije ubukangurambaga bugamije kwigisha Urubyiruko ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’uko bagomba kubigendera kure, mu rwego rwo kwiyubakira ejo hazaza.
Binyuze mu muryango ‘Twisungane Huye’ ufasha abagizweho ingaruka n’ibiyobyabwenge, hatangwa amasomo yo kubigisha Imyuga itandukanye mu rwego rwo kububakira ubushobozi
Ibiyobyabwenge ntabwo ari ikibazo cy’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo ni icyorezo gihangayikishije Huye n’ahandi hose mu Rwanda.
Ubufatanye hagati y’inzego zose zirimo imiryango, amashuri, ubuyobozi, n’abaturage ni ingenzi mu kurwanya iki kibazo.
Ni ngombwa gushyira imbere gahunda z’ubujyanama, kwigisha urubyiruko ububi bw’ibiyobyabwenge no gufasha abamaze kugwa mu mutego w’ibyo biyobyabwenge kugaruka mu buzima busanzwe.