“Twashyize imbaraga mu guhashya vuba Marburg”, Perezida Kagame

0Shares

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose mu guhangana n’Icyorezo cya Marburg ruhanganye na cyo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Ukwakira 2024 ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ya Kabiri y’Ihuriro ry’Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka Biashara Afrika.

Iyi nama y’iminsi itatu iri kubera muri Kigali Convention Centre, yitabiriwe n’abantu barenga 1200 barimo abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera, abahagarariye ibigo by’ubucuruzi n’abashoramari, inzobere mu bijyanye n’ubucuruzi, ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko n’abagore.

Perezida Kagame yashimiye abitabiriye iyi nama, anabizeza ko u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu guhangana n’Icyorezo cya Marburg.

Yagize ati “Ariko ndashaka kubashimira mwese kuba muri hano, ndashaka kubizeza ko u Rwanda ruri gukora ibyo dushoboye byose mu kurwanya iyi virusi.”

Perezida Kagame yashimiye abafatanyabikorwa barimo Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo (Africa CDC) n’abandi bakomeje gufasha u Rwanda mu guhangana n’indwara z’ibyorezo by’umwihariko icya Marburg.

Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo (Africa CDC) Dr. Jean Kaseya, yavuze ko bibabaje kuba buri gihe iyo hari icyorezo kije mu bihugu bya Afurika bijya kwinginga ngo bibone inkingo n’imiti.

Ati “Igihe kirageze ngo twe nka Afurika twikorere imiti n’inkingo dukeneye.’’

“Ariko reka nanone mvuge, turananiwe kubera ko buri gihe iyo hari icyorezo, tugira ubwoba kubera ko dukeneye gutangira gusaba Isi inkingo, imiti […] ni ko byagenze kuri Mpox, ni na ko byagenze mbere kuri Covid-19 kandi ni ko biri ubu kuri Marburg.”

Yakomeje avuga ko Inama ya #BiasharaAfrika2024 ari umwanya mwiza wo gutekereza ku hazaza ha Afurika ndetse n’Isoko Rusange rya Afurika.

Ati “Biashara Afrika 20224, ni umwanya wo kongera gutekereza ku hazaza ha Afurika n’ah’Isoko Rusange rya Afurika nk’inzira yo gufungura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.”

Dr Kaseya yavuze ko bigizwemo uruhare na Perezida Kagame, Perezida wa Kenya, William Ruto n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika hakwiye gufatwa ingamba z’uko Afurika yajya yikorera inkingo n’imiti.

Ati “Twafashe uyu mwanzuro, twatangiye gukora.”

Dr Kaseya yashimangiye ko u Rwanda ari ishuri kuri benshi mu bijyanye no guhangana n’ibyorezo bitandukanye.

Ku wa 27 Nzeri 2024 ni bwo abarwayi ba mbere ba Marburg bagaragaye mu Rwanda. Kuva icyo gihe, abamaze kwandura Marburg ni 58 barimo 13 bamaze kwicwa na yo mu gihe abagikize ari 12 naho abagera kuri 33 bakiri kwitabwaho n’abaganga.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje ibikorwa byo gukingira Marburg ndetse hashyizweho ingamba zo guhangana na yo hibandwa cyane ku kunoza isuku neza.

Marburg yandurira mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso y’uyirwaye mu gihe inzego z’ubuzima zitanga inama zo kuyirinda mu gukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’ibyayo.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora kwandura Marburg akamara hagati y’iminsi itatu na 21 ataragaragaza ibimenyetso. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *