Nyuma yo gutsindwa na Nijeriya ibitego 2-0 ku wa gatanu w’iki Cyumweru mu mukino w’umunsi wa gatanu w’iyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizakinirwa muri ‘USA-Canada-Mexique’ mu 2026, Amavubi y’u Rwanda azisobanura na Lesotho ku wa kabiri w’Icyumweru gitaha mu mukino w’umunsi wa 6.
Akomoza kuri uyu mukino, Leslie Notsi, umutoza wa Lesotho iri ku mwanya wa gatanu mu makipe atandatu agize itsinda rya gatatu, yavuze ko bazakina nk’abadafite icyo bahomba.
Ati:“Amavubi y’u Rwanda tuzayabuza amahwemo impande zose. Tuzayataka nk’abadafite icyo twasize inyuma. Turateguza Amavubi kuzaza yakenyeye yakomeje”.
Mbere yo kwerekeza i Kigali gucakirana n’Amavubi, Ingona za Lesotho zatsinzwe ibitego 2-0 na Bafana Bafana y’Afurika y’Epfo.
Mu mukino ubanza wahuje izi mpande mu kwezi kwa Kamena [6] y’Umwaka ushize [2024], igitego cya Jojea Kwizera w’Amavubi nicyo cyatandukanyije impande zombi.
Akomoza ku bindi byo kwitega no kuba baratsinzwe umukino ubanza, Notsi yagize ati:“Umukino tuzakinira kuri Sitade Amahoro saa 18:00, uzaba utandukanye n’uwo twakinnye ubwo duheruka guhura. Ikipe yanjye imaze kumva no gusobanukirwa ibyo nyitoza, bityo nyizeyeho kuzabigaragaza kuri yu wa kabiri. Tuzakina umukino wo gusatira Izamu, bityo ba Myugariro b’Amavubi tuzabaha akazi gakomeye”.
Amafoto

