Tuniziya: Minisitiri Munyangaju yitabiriye ibiganiro bigiye guhesha u Rwanda Pisine Olempike

Abakinnyi b’u Rwanda bari mu Mujyi wa Hammamet gu higugu cya Tuniziya ahari kubera ku nshuro ya kabiri imikino ny’Afurika ikinirwa ku Mucanga, bahawe impanuro za nyuma mbere y’uko batangira kurushanwa.

Ni mu biganiro bagiranye na Perezida w’agateganyo wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice, Girimbabazi Pamela Rugabira, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda (RSF) akaba n’Umujyanama wa Komite Olempike y’u Rwanda ndetse na Fidel Kajugiro Sebalinda ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Komite Olempike y’u Rwanda.

Aba bayobozi bagiranye ibiganiro n’abakinnyi bagize ikipe y’Igihugu y’umukino wo Koga n’iya Kung-Fu Wush.

Babifurije intsinzi, by’umwihariko babizeza kubaba hafi muri iyi mikino.

Uretse ikipe y’Igihugu y’umukino wo Koga n’iya Kung-Fu Wush zamaze kugera i Hammamet, iya Basketball yaraye igeze muri Tuniziya kuri iki Cyumweru.

Kuri uyu wa mbere, ikipe ya Kung-Fu Wush irahatana, mu gihe iy’umukino wo Koga itangira irushanwa kuri uyu wa kabiri.

Aba bayobozi bahagariye Komite Olempike y’u Rwanda muri iyi mikkino, bitabiriye Inama y’Inteko rusange y’Impuzamashyirahamwe y’imikino Olempike muri Afurika, ANOCA (Association of National Olympic Committees of Africa), yigiwemo ibijyanye n’ibikorwa biteganywa mu myaka iri imbere, birimo imikino ny’Afurika izabera muri Ghana umwaka utaha (Jeux African 2024 Ghana) n’imikino ny’Afurika ikinirwa ku Mucanga izabera muri Guinée Equatorial mu 2025 ndetse n’imikino y’Isi y’Urubyiruko izabera i Dakar muri Senegal mu 2026.

Haganiriwe kandi ku Mushinga wo kubaka Pisine Olempike mu Rwanda.

Iyi Pisine yatanzwe n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wo Koga ku Isi (World Aquatics), binyuze mu Impuzamashyirahamwe y’imikino Olempike muri Afurika (ANOCA).

Uretse mu Rwanda, izi Pisine kandi zizubakwa mu bihugu bya Uganda na Ghana.

Mu rwego rwo kunoza uyu Mushinga, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’imikino Olempike muri Afurika (ANOCA), Mustapha Berraf.

Ni ibiganiro kandi byitabiriwe na Bwana Sam Ramsamy, umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’imikino yo Koga muri Afurika, akaba na visi perezida wa mbere w’Impuzamashyirahamwe y’imikino yo Koga ku Isi (World Aquatics)

Imikino ny’Afurika ikinirwa ku Mucanga, iri kubera muri Tuniziya, iri gukinwa ku nshuro yayo ya kabiri, ikaba yaritabiriwe n’amakipe y’Ibihugu 53 kuri 54 bigize uyu Mugabane.

Ikaba iciye agahigo kuko ku nshuro ya mbere ubwo yaberaga ku Kirwa cya Sal muri Cape Verde yitabiriwe n’Ibihugu 42.

Amafoto

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’imikino Olempike muri Afurika (ANOCA), Mustapha Berraf n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda bagiranye ibiganiro by’imikoranire hagati y’impande zombi

 

Sam Ramsamy na Madamu Girimbazi, mbere y’inama y’inteko rusange ya ANOCA

 

Abayobozi muri Komite Olempike y’u Rwanda basabye abakinnyi bahagarariye Igihugu muri iyi mikino kuzegukana intsinzi

 

Minisitiri Munyangaju (ubanza i bumoso), Girimbabazi Pamela, Umuringa Alice, Rwemalika Felicite, Mustapha Berraf na Sam Ramsamy bagiranye ibiganiro bigamije kubaka mu Rwanda Pisine y’ikitegererezo

 

Umuyobozi w’agateganyo wa Komite Oliempike y’u Rwanda, Umuringa Alice n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, bitabiriye banakurikirana inama y’inteko rusange ya ANOCA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *