Tuyisenge Samuel w’Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi na Uwineza Hanani ukinira Ikipe ya Gisenyi Beach Triathlon Club, baraye begukanye Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tuyisenge Samuel yegukanye iri Rushanwa akoresheje Isaha 1, Iminota 45 n’Amasegonda 10, mu gihe Uwineza Hanani yakoresheje Amasaha 2, Iminota 10 n’Amasegonda 10.
Mu bagabo, Tuyisenge yakurikiwe na Iradukunda Eric nawe ukinira Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi, ndetse n’umwanya wa gatatu watashye i Karongi wegukanywe na Byiringiro Christian.
Iradukunda yakoresheje Isaha 1, Iminota 46 n’Amasegonda 56, mu gihe Byiringiro yakoresheje Isaha 1, Iminota 54 n’Amasegonda 12.
Mu kiciro cy’abagore, Uwineza yakurikiwe na Uwizeye Valentine, wakoresheje Amasaha 2, Iminota 19 n’Amasegonda 00.
Mu kiciro cy’abafite Ubumuga, iri Rushanwa ryegukanywe n’Ikipe ya Rukundo Augustin wakinnye afatanyije na Turamyimana Moussa, bombi bakinira Ikipe ya Gisenyi Beach Triathlon Club.
Bakoresheje Amasaha 2, Iminota 14 n’Amasegonda 18.
Mu kiciro cya Relay y’abagabo, iri Rushanwa ryegukanywe n’Ikipe yari igizwe na Ngendahayo Geremie, Muhayimana Japhet na Niyonzima Olivier.
Bakoresheje Isaha 1, Iminota 29 n’Amasegonda 57.
Umwanya wa kabiri watwawe n’Ikipe yari igizwe na Ndizeye Patrick, Niyonsenga Cyprien na Nziza Vivens, mu gihe ikipe yari igizwe na Bigoreyiki Eliezer, Ruhumuriza Aime na Ishimwe Claudette yegukanye umwanya wa gatatu.
Muri Relay y’Abagore, Irushanwa ryatwawe n’Ikipe yari igizwe na Mukamuhire Irene, Nyirabyenda Neema na Mugwaneza Jeanine, bakoresheje Isaha 1, Iminota 54 n’Amasegonda 13.
Ni mu gihe Ikipe yari igizwe na Uwiringiyimana Liliane, Akarikumutima Zawadi na Nyirabiziyaremye Diane, begukanye umwanya wa kabiri bakoresheje Isaha 1, Iminota 56 n’Amasegonda 43.
Iri rushanwa ryakiniwe i Nyamata mu Karere ka Bugesera, abakinnyi barushanwa mu buryo bw’Intera ngufi buzwi nka Sprint mu ndimi z’amahanga.
Ryitabiriwe n’abakinnyi 52 barimo 32 bakinnye mu buryo bw’amakipe (Relay) na 20 bakinnye umuntu akina ku giti cye. Muri aba 52, abakinnyi 5 ntabwo barisoje.
N’Irushanwa kandi ryakinwe mu byiciro bine, birimo ikiciro cy’abagabo, abagore, abafite ubumuga ndetse n’ikiciro cy’amakipe.
Mbere yo gukinwa iri Rushanwa ryareshaga na Metero 750 muri Pisine, Kilometero 20 banyonga Igare na Kilometero 5 birukanka n’Amaguru, abaryitabiriye bose barimo; Abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abafana, babanje kujya ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, bunamira Inzirakarengane zisaga Ibihumbi 45 zihashyinguye, aba bakaba barimo abasaga 10000 biciwe muri iyi Kiliziya no mu nkengero zayo.
Kuri uru Rwibutso, Umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, yabasobanuriye Amateka mabi Igihugu cyanyuzemo by’umwikariko muri aka gace kahoze kazwi nk’Ubugesera, aya akaba yaragejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, inteko ikaba ari uko nta n’uwo kubara inkuru wari gusigara mu gihugu.
Aha ku Rwibutso, basoje kuhasura bashyira Indabo ku Mva ziruhukiyemo Imibiri ndetse n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, Bwana Mbaraga Alexis atanga ubutumwa bw’ihumure mu gitabo cy’abashyitsi.
Nyuma yo kwegukana iri Rushanwa, Tuyisenge Samuel yagize ati:“Iyi ntsinzi nyikesha gukora cyane. Nari maze iminsi nitoza bihagije, kuko nk’urugero ku Igare, nitorezaga ku Ntera ya Kilometero 180. Bityo, gusiganwa ahantu hareshya na Kilometero 20 hanyoroheye”.
“Ntabwo mu Mazi byanyoroheye, ariko Kunyonga Igare no gusiganwa n’Amaguru, nari mpagaze neza, nibyo byampesheje iyi ntsinzi, ntura Ikipe yange n’Ubuyobozi bw’Akarere kacu ka Karongi muri rusange”.
Yakomeje agira ati:“Irushanwa nk’iri n’ingenzi by’umwihariko kuri twebwe Urubyiruko twavutse nyma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Twigiyemo Amateka yaranze Igihugu cyacu, kandi tuzakora ibishoboka byose ku buryo bitazongera ukundi”.
Ku ruhande rw’shyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, Bwana Mbaraga Alexis yishimiye uko iri Rushanwa ryagenze, by’umwihariko intego yaryo.
Ati:“Iri Rushanwa ritegurwa hagamijwe kwigisha abakiri bato Amateka Igihugu cyacu cyanyuzemo, by’umwihariko hagamijwe ko atazisubiramo”.
Yunzemo ati:“Abakinnyi bakomeze gukaza imyitozo, kuko urwego bariho mu gihe twitegura Amarushanwa mpuzamahanga arimo na Ironman iteganyijwe kuri Kanama tariki ya 04, hari byinshi tubitezeho”.
Yasoje agira ati:“Mu gihe Igihugu kibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ishyirahamwe ryacu rimaze Imyaka 10 gusa rishinzwe. Turishimira ko ryagize uruhare mu rugendo rwo kongera kubaka Umuryango Nyarwanda, by’umwihariko binyuze ku guhangira akazi abakina umukino wacu ndetse no kubaha amahirwe ku Isoko ry’Umurimo”.
Amafoto