Triathlon: Tuyisenge Samuel na Uwineza Hanani begukanye Irushanwa ryo Kwibuka

Tuyisenge Samuel w’Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi na Uwineza Hanani ukinira Ikipe ya Gisenyi Beach Triathlon Club, baraye begukanye Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tuyisenge Samuel yegukanye iri Rushanwa akoresheje Isaha 1, Iminota 45 n’Amasegonda 10, mu gihe Uwineza Hanani yakoresheje Amasaha 2, Iminota 10 n’Amasegonda 10.

Mu bagabo, Tuyisenge yakurikiwe na Iradukunda Eric nawe ukinira Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi, ndetse n’umwanya wa gatatu watashye i Karongi wegukanywe na Byiringiro Christian.

Iradukunda yakoresheje Isaha 1, Iminota 46 n’Amasegonda 56, mu gihe Byiringiro yakoresheje Isaha 1, Iminota 54 n’Amasegonda 12. 

Mu kiciro cy’abagore, Uwineza yakurikiwe na Uwizeye Valentine, wakoresheje Amasaha 2, Iminota 19 n’Amasegonda 00.

Mu kiciro cy’abafite Ubumuga, iri Rushanwa ryegukanywe n’Ikipe ya Rukundo Augustin wakinnye afatanyije na Turamyimana Moussa, bombi bakinira Ikipe ya Gisenyi Beach Triathlon Club.

Bakoresheje Amasaha 2, Iminota 14 n’Amasegonda 18.

Mu kiciro cya Relay y’abagabo, iri Rushanwa ryegukanywe n’Ikipe yari igizwe na Ngendahayo Geremie, Muhayimana Japhet na Niyonzima Olivier. 

Bakoresheje Isaha 1, Iminota 29 n’Amasegonda 57.

Umwanya wa kabiri watwawe n’Ikipe yari igizwe na Ndizeye Patrick, Niyonsenga Cyprien na Nziza Vivens, mu gihe ikipe yari igizwe na Bigoreyiki Eliezer, Ruhumuriza Aime na Ishimwe Claudette yegukanye umwanya wa gatatu.

Muri Relay y’Abagore, Irushanwa ryatwawe n’Ikipe yari igizwe na Mukamuhire Irene, Nyirabyenda Neema na Mugwaneza Jeanine, bakoresheje Isaha 1, Iminota 54 n’Amasegonda 13.

Ni mu gihe Ikipe yari igizwe na Uwiringiyimana Liliane, Akarikumutima Zawadi na Nyirabiziyaremye Diane, begukanye umwanya wa kabiri bakoresheje Isaha 1, Iminota 56 n’Amasegonda 43.

Iri rushanwa ryakiniwe i Nyamata mu Karere ka Bugesera, abakinnyi barushanwa mu buryo bw’Intera ngufi buzwi nka Sprint mu ndimi z’amahanga.

Ryitabiriwe n’abakinnyi 52 barimo 32 bakinnye mu buryo bw’amakipe (Relay) na 20 bakinnye umuntu akina ku giti cye. Muri aba 52, abakinnyi 5 ntabwo barisoje.

N’Irushanwa kandi ryakinwe mu byiciro bine, birimo ikiciro cy’abagabo, abagore, abafite ubumuga ndetse n’ikiciro cy’amakipe.

Mbere yo gukinwa iri Rushanwa ryareshaga na Metero 750 muri Pisine, Kilometero 20 banyonga Igare na Kilometero 5 birukanka n’Amaguru, abaryitabiriye bose barimo; Abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abafana, babanje kujya ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, bunamira Inzirakarengane zisaga Ibihumbi 45 zihashyinguye, aba bakaba barimo abasaga 10000 biciwe muri iyi Kiliziya no mu nkengero zayo.

Kuri uru Rwibutso, Umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, yabasobanuriye Amateka mabi Igihugu cyanyuzemo by’umwikariko muri aka gace kahoze kazwi nk’Ubugesera, aya akaba yaragejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, inteko ikaba ari uko nta n’uwo kubara inkuru wari gusigara mu gihugu.

Aha ku Rwibutso, basoje kuhasura bashyira Indabo ku Mva ziruhukiyemo Imibiri ndetse n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, Bwana Mbaraga Alexis atanga ubutumwa bw’ihumure mu gitabo cy’abashyitsi.

Nyuma yo kwegukana iri Rushanwa, Tuyisenge Samuel yagize ati:“Iyi ntsinzi nyikesha gukora cyane. Nari maze iminsi nitoza bihagije, kuko nk’urugero ku Igare, nitorezaga ku Ntera ya Kilometero 180. Bityo, gusiganwa ahantu hareshya na Kilometero 20 hanyoroheye”.

“Ntabwo mu Mazi byanyoroheye, ariko Kunyonga Igare no gusiganwa n’Amaguru, nari mpagaze neza, nibyo byampesheje iyi ntsinzi, ntura Ikipe yange n’Ubuyobozi bw’Akarere kacu ka Karongi muri rusange”.

Yakomeje agira ati:“Irushanwa nk’iri n’ingenzi by’umwihariko kuri twebwe Urubyiruko twavutse nyma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Twigiyemo Amateka yaranze Igihugu cyacu, kandi tuzakora ibishoboka byose ku buryo bitazongera ukundi”.

Ku ruhande rw’shyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, Bwana Mbaraga Alexis yishimiye uko iri Rushanwa ryagenze, by’umwihariko intego yaryo.

Ati:“Iri Rushanwa ritegurwa hagamijwe kwigisha abakiri bato Amateka Igihugu cyacu cyanyuzemo, by’umwihariko hagamijwe ko atazisubiramo”.

Yunzemo ati:“Abakinnyi bakomeze gukaza imyitozo, kuko urwego bariho mu gihe twitegura Amarushanwa mpuzamahanga arimo na Ironman iteganyijwe kuri Kanama tariki ya 04, hari byinshi tubitezeho”.

Yasoje agira ati:“Mu gihe Igihugu kibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ishyirahamwe ryacu rimaze Imyaka 10 gusa rishinzwe. Turishimira ko ryagize uruhare mu rugendo rwo kongera kubaka Umuryango Nyarwanda, by’umwihariko binyuze ku guhangira akazi abakina umukino wacu ndetse no kubaha amahirwe ku Isoko ry’Umurimo”.

Amafoto

May be an image of 1 person and studying
Mbaraga Alexis

 

May be an image of 5 people and text that says "Kwibuka30 kwibuka ywиcKa RACE TO REMEMBER RWANDA triathken BUGESERA THRIATHLON MINSTRY SPOET SHEETAM PNMNCTDRINE RSE CHANGE nlam nfidence CИAyAA Sanlam RWANDA ith confidence o SPORT atri atri.org org TAI Ω Sanlam Lhve Livewtconfidance contidence @Trit Samsung s23 Ultra UltraHD HD June 01, June01,202415:52 2024 202415:52 15:52 1 3"
Tuyisenge Samuel

 

May be an image of 5 people and text that says "Kwibuka 30 kuilbukanutyubaka kwibuka nwiyubaka RACE TO REMEMBER RWANDA BUGESERA THRIATHLON triathlen MNISTRYOFIPORTS MUISTRY SPORTS CHEETAH ENEROY Sanlam Live with con Sanlam Livewith.confidenc Live with confidends RSE STOCK EXCHA 曲 ፲ጅ απλ tri.org Sanlar Live with confiden @Tric Tri Samsung s23 Ultra June 01, 2024 June01,202415:49 202415:49 15:49 2 1"
Uwineza Hanani

 

May be an image of 4 people and text that says "RACE TO REMEMBER RWANDA triathion Kwibuka30 30 kwibuka nuiyubaka BUGESERA THRIATHLON MMISTRY MNISTRYOFSPORTS SPORTS CHEETAN Sanlam Live with confi RWANDA nlam onfidence ANDASTOCKE a with CAEETAN METAOSanlam Ω Sanlam Livewth.confidence Live with confidence atri.org Triath twandaTri 2 Samsung s23 Ultra HD June 01, 2024 June01,202415:46 15:46 1 3"

May be an image of 5 people and text that says "RACE TO REMEMBER RWANDA Kwibuka30 30 triathlen kwibuka twiyubaka BUGESERA THRIATHLON 사품S정리가 김대개 CHERTAN nИЛT Sanlam Live with confiden ACEOP anlam ith confid RSE ERIS/ RWANDA O00 KEN atri.org ή Sanlam Live Lrputh.confidance confidonce Triati 2 Samsung s23 Ultra HD June 01, 2024 June01,202415:46 15:46 1 3"

May be an image of 5 people and text that says "Kwibuka30 30 kwibuka nulyubaka RACE TO REMEMBER RWANDA RW triathlon BUGESERA THRIATHLON MINISTWOFSPORTS MINISTEYO SPORTS GHEETH END END RWAN Sanla Livo with nlam nce ERIO EWANDASTOCEEIOLUNCE EXOLANGE EWANDA W ETAM& Ω Sanlam Live w한 confidence latri.org Triatt Samsung s23 Ultra HD June 01, 202415:46 2 1 3"

May be an image of 5 people, bicycle and text that says "Kwibuka30 kwibukawijyubak kwibuka yubaka BUGESERA THRIATHLON MNISTRY SPORTS ERCYDRINK RWAND EXCHANGE Sanla Live Livewith with 百間 OL เกาง anlam with withconfidence RWANDA o NANDA Sa Live A INERCYCENX KARONG vandatri.ol Sanla Live iveithconf confi @T ndaTri 2 CS 1 Samsung s23 Ultra HD June 01, 202415:44 2024"

May be an image of 5 people and text that says "RACE TO REMEMBER RWANDA triathlen Kwibuka30 BUGESERA THRIATHLON kwibuka| kutbukaTwiyubaka wiyubaka MNISTRI ΕΑΕΕTAH ENEICYDRINK NGE o Sanlam RWA RWANDA vith confidence S Sa Live e SRDE CFY RRDC www.rwandatri.or sanla Live Livewithconfide with confide 비반심 @Tric f Samsung s23 Ultra Samsungs23Ultrahe Ultrame 2 HD June 01, 2024 202415:43 June01,202415:43 5:43 1 3"

May be an image of 4 people and text that says "Kwibuka30 30 RACET TO REMEMBER RWANDA triathlen kwibuka kwibukatuiyubaka TU wviyubaka BUGESERA THRIATHLON MINISTRY OF FS SPORTS 5 MCUANG MAPa Sanlar Live wit AAл RWANDA Sanlam Live with ence WANDASTO STC S Live DA ET DRINK w.rwandatri. onFedR Tri Samsung ngs23UlraHD s23 URIBHHD ID June 01, 2024 June01,202415: 15:3"

May be an image of ‎3 people and ‎text that says "‎Kwibuka 30 kwibuka twiyubaka RACE 10 REMEMBER BUGESERA THRIATHLON RWANDA triathle MINISTRY MINISTRYOFSPORTS OF SPORTS ምህ אוגר RWANDA EXCH 1 ٥ز 星王 ce Sanlam Live with dem RWAN RWANDA STOCK RWANDASTOCKE E KADACASIKA MADAGASKARA ARA sav Sa AND wandatri.o Sar Sar Live ar Samsung $23 Samsungs23LTaHD raHD ra HD June 01, une01,202415 02415‎"‎‎

May be an image of 6 people and text that says "Kwibuka30 AtanDuko a RACETO R TO REMEMBER RWANDA triathlen UGESERA THRIATHLON Sanlam ith contidenc Asanlam Saplon 6 ERICA C OSS Samsung Samsungs23Ultre s23 Ultra HD June June01,202415:56 01, 2024 202415:56 15:56"

May be an image of 8 people and text

May be an image of 8 people and text

May be an image of 5 people and grass

May be an image of flower

May be an image of prairie gentian

May be an image of 12 people and crowd

May be an image of 15 people and people studying

May be an image of 13 people

May be an image of 12 people and text

May be an image of 14 people and text

May be an image of 10 people and text

May be an image of 11 people and text

May be an image of 8 people, grass and text

May be an image of 4 people, people studying, tree and text

May be an image of ‎10 people, people swimming and ‎text that says "‎שהמוהי HYDRACHIM VITAL COCEPT KARY 啦 O וחים متش 黒. BRIT HOTEL DEXIA CHELDELAN DATA- Oyer t 2時‎"‎‎

May be an image of 11 people, people swimming and pool

May be an image of 9 people, people swimming and text

May be an image of swimming

May be an image of 1 person and swimming

May be an image of 8 people, people swimming and pool

May be an image of 3 people and people swimming

May be an image of 4 people and people swimming

May be an image of 8 people, people swimming and pool

May be an image of 5 people and people swimming

May be an image of 1 person, swimming, kayak and body of water

May be an image of 5 people, bicycle, road and text

May be an image of 1 person and text that says "ENERGY DRINK RSE 4 Sanlar RWANDA STOCK RWANDASTOCKEXCH EXC EXC4AHOE Live with confide Sanlar Live with Livewithcon conf RWANDA ca MINISTRYOF MINISTRYOFSPORTS OF SPORTS www.rwandat ndat రరహ్ C.S.K. NGI edRw f @Rv"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *