Tennis Rwanda Children’s Foundation (TRCF) yashinzwe na Mulisa Joselyne wahoze akina umukino wa Tennis nk’uwabigize Umwuga mu Rwanda, yatangije ibikorwa bizafasha abakiri bato bo mu Karere ka Bugesera kuzamura impano muri uyu mukino.
Ku wa mbere tariki ya 24 Nyakanga 2023, kuri Sitade ya Bugesera mu Mujyi wa Nyamata, hatangirije ku mugaragaro ibikorwa byo kwigisha abakiri bato umukino wa Tennis.
Muri iki gikorwa, TRCF yagifatanyijemo n’abafatanyabikorwa bayo barimo Margaret Lumia kapiteni wa International Tennis Clubs, Phil Cox umuyobozi wa International Tennis Clubs, Jai NETTIMI umuyobozi wa Tennis Indian Wells Tennis Garden Home of BNP Paribas, Africa Mchezo Games, Maison Shalom International, Marriott Hotel n’abandi.
Ni igikorwa kitabiriwe n’abana 93 kikaba gifite intego yo kumenyakinisha no gukundisha abakiri bato uyu mukino.
Dusabe Jean Bosco uzwi ku izina rya Tigana, umutoza wa Tennis muri iri shami rya TRCF mu Karere ka Bugesera, avuga ko abana batoza bari hagati y’imyaka 5 kugeza kuri 12.
Binyuze muri ibi bikorwa, intego ikaba ari ukabafasha kuzamura urwego no kuzaserukira Igihugu mu bihe biri imbere.
Ati:”Kugira ngo tugere kuri iyi ntego, abana tubatoza iminsi 5 muri 7 igize icyumweru. Ibikorwa bijyanye no kubigisha uyu mukino tubimazemo hafi Ibyumweu bibiri kandi ndabona bitanga Umusaruro”.
“Zimwe mu mbogamizi duhura nazo, ni uko abana batariyumvamo uyu mukino ngo bawugire nk’uwabo, kuko bagenda baza intatane. Gusa niko abana bagitangira bamera, gusa nk’abatoza ni inshingano zacu kububakamo ikizere cyo kuzatera imbere”.
Imena Era Furawa Delta w’Imyaka 7 wiga mu Mwaka wa Kabiri w’Amashuri Abanza, yavuze ko ashimira TRCF yamufashije gutangira kwiga umukino wa Tennis, yungamo ko abikesheje uyu mukino, azaharanira guhesha ishema Igihugu”.
Ibambe Gaju Daniel nawe witabiriye iki gikorwa, yavuze ko gukina uyu mukino bizamufasha kuzahagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
“Nahisemo gukina Tennis kuko ari umukino mwiza, kandi ukinwa n’abantu bafite ikinyabupfura”.
Yungamo ati:”Mu byo twize harimo uko bafata Rakete, guhagarara mu kibuga, kureba uko umukinnyi muri gukinana ahagaze mu kibuga n’ibindi.. Ibi nkaba nzabyifashisha ndushaho gusobanukirwa n’uyu mukino”.
Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru nyuma yo gufungura Ishami rya TRCF mu Karere ka Bugesera, umuyobozi wa TRCF Afrique RAMBA, yavuze ko kwerekeza amaso mu Bugesera, biri mu mujyo wo gukwirakwiza uyu mukino mu gihugu hose.
Ati:”Bugesera ni kamwe mu Turere twabonyemo impano, ikirenzeho ni uko hari Ikibuga cy’uyu mukino cyubattswe na Leta, bityo kuhakorera ibikorwa bikaba byoroshye”.
“Iki kibuga ubusanzwe ntago cyakoreshwaga cyane, bityo tukaba twarasanze gupfusha ubusa ibikorwaremezo byubakiwe Abanyarwanda nta musanzu twaba turi guha Igihugu mu gufasha gushyira mu bikorwa iterambere rya Siporo”.
“Abadafite Ibibuga nabo ntago twabibagiwe, kuko tuzabageraho. Tuzafatanya n’abafatanyabikorwa bacu tubyubake aho bishoboka dufatanyije n’abandi”.
Agaruka ku ntego nyamukuru ya TRCF, Bwana RAMBA yagize ati:”Ntago iyo wigisha abana umukino biba bigamije kuzabagira ibitangaza gusa, ahubwo binafasha mu kububakamo Abanyarwanda beza banafite indangagaciro zo gukunda Igihugu binyuze muri Siporo”.
Bwana RAMBA yasoje asaba inzego zindi bireba zirimo iza Leta, Abikorera ndetse n’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda (RTF), gushyigikira no gutera ingabo mu bitugu ibi bikorwa biri gukorwa na TRCF kuko umusaruro bizatanga ari ishema ku Banyarwanda no ku gihugu muri rusange.
Uretse iyi Site ya Bugesera, TRCF yafunguye izindi nk’iyi mu Karere ka Kicukiro mu Mudugudu wo mu Busanze, mu Karere ka Gasabo ku Ishuri rya La Colombière ndetse no mu Nkambi y’Impunzi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba.
Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize ubwo Itangazamakuru ryamukirikirwaga ku mugaragaro ibikorwa bya TRCF, Mulisa Joselyne washinze TRCF akaba n’umutoza mukuru, yavuze ko TRCF imaze kugira abana basaga 500 bigishwa umukino wa Tennis, intego ikaba ari ukuzafasha Igihugu kugira abakinnyi benshi kandi beza muri uyu mukino, by’umwihariko bawukina bawufitemo ubumenyi bw’ibanze.
Kugeza ubu, ku kigero cya 70%, TRCF yakira abana b’abakobwa mu gihe 30% ari abahungu.
Guhitamo 70% y’abakobwa, Mulisa asobanura ko yabitewe no gusanaga muri uyu mukino ikiciro cyabo ari bake kandi nabo uyu mukino bawushobora.
Umulisa Joselyne ni muntu ki muri Tennis?
Umulisa ni Umunyarwadakazi umaze hafi imyaka 20 akina uyu mukino imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Yatangiye gukina uyu mukino ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu mwaka w’i 2003.
Avuga nyuma yo kugana ku musozo wo gukina uyu mukini nk’uwabigize umwuga, yifuza gufasaha abakiri bato gutera ikirenge mu cye by’umwihariko mu kiciro cy’abakobwa kuko asanga intera ikiri ndende hagati yabo na basaza babo.
Uretse ibi, avuga ko yifuza inshuro imwe kuzabona umukinnyi w’u Rwanda ari ku rwego mpuzamahanga muri uyu mukino bikazaba akarusho abaye ari umukinnyi wazamukiye muri uyu Muryango {Tennis Rwanda Children’s Foundation}.
Mbere yo gutangira umwuga wo gutoza, Umulisa yabaye umukinnyi wa Tennis wabigize umwuga by’umwihariko ukina ku giti cye gusa akanyuzamo akanakina na bagenzi be.
Yakiniye ikipe y’Igihugu mu marushanwa atandukanye y’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, ni umwe kandi mu bakinnyi babaye nimero ya mbere mu Rwanda mu gihe kitari gito.
Atangira uyu Muryango, Umulisa avuga ko yahereye ku bana 8 gusa b’abakobwa, ariko kuri ubu nyuma y’amezi 18 akaba amaze kugira abana bakina Tennis babarirwa mu 100, akaba abifata nk’ikintu cyo kwishimira.
Umuryango Tennis Rwanda Children’s Foundation watangiriye ku bibuga bya Tennis kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, ibikorwa bikomereza ku bibuga bya Cercle Sportif de Kigali, Nyarutarama Tennis Club, kuri ubu ukaba unakorera muri Vision City Club i Gacuriro.
Bamwe mu bakinnyi bakina imbere mu gihugu bazamukiye muri uyu Muryango, Tennis Rwanda Children’s Foundation barimo Claude Ishimwe w’imyaka 16 ukinira ikipe y’Igihugu.
Amafoto