Ku myaka 19 gusa y’amavuko, Umubiligi Aldo Taillieu, yegukanye Umunsi wa mbere (Prologue) wa Tour du Rwanda, iri gukinwa ku nshuro ya 17.
Uyu musore yegukanye iyi Prologue yareshyaga na Kilometero 4 na Metero 100, akoresheje 3’48”91.
Iri siganwa ryatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul, wari hamwe n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi, Umufaransa, David Lappartient.
Uyu muyobozi ari i Kigali, mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare akinirwa mu Muhanda, mu Kwezi kwa Nzeri (9) uyu Mwaka.
Aldo Taillieu ukinira Ikipe ya Lotto Dstny Devo Team, yakurikiwe n’Umufaransa Fabien Doubey ukinira Ikipe ya TotalEnergies, wakoresheje 3’51”12.
Umwanya wa gatatu, wegukanywe na Milan Menten ukinira Ikipe ya Lotto Dstny Devo Team, wakoresheje 3’51”21.
- Prologue ntabwo yahiriye Abakinnyi b’Abanyarwanda
Vainqueur Masengesho ukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, niwe Munyarwanda wagize umwanya mwiza (31), akoresheje 4’12”79.
N’ubwo ari ku mwanya utanejeje, Masengesho asigwa na Taillieu, amasegonda 32 gusa.
Kuri uyu wa Mbere, Abakinnyi 69 bitabiriye iri Siganwa, baraza guhaguruka mu Rukomo mu Karere ka Gicumbi, berekeza i Kayonza mu Ntara y’i Burasirazuba, ku ntera ireshya na 158km.
Nk’umukinnyi uyoboye abandi, Aldo Taillieu, azaba yambaye Umwambaro w’Umuhondo, nk’ikimenyetso kimugaragaza nk’umukinnyi ufite ibihe byiza.
Uko abakinnyi begukanye Ibihembo bya Prologue:
- Umwenda w’Umuhondo: Aldo Taillieu (Lotto Dev-Team)
- Umuzamutsi mwiza: Milan Menten (Lotto Dev-Team)
- Umukinnyi muto: Aldo Taillieu (Lotto Dev-Team)
- Umukinnyi urusha abandi kunyukira Igare: Joris Delbove (Total Energies)
- Umunyarwanda mwiza: Vainqueur Masengesho (Team Rwanda)
- Uwatwaye Prologue: Aldo Taillieu (Lotto Dev-Team)
- Umunyafurika mwiza: Kieran Gordge (Team South Africa)
- Umunyarwanda muto: Aimée Ruhumuriza (May Stars)
- Uwacomotse kurusha abandi: Aldo Taillieu (Lotto Dev-Team)
- Ikipe nziza: Lotto Development Team.
Amafoto