Tour du Rwanda 2025: Henok Mulubrhan yegukanye Etape ya ‘Rukomo – Kayonza’

0Shares

Umunya-Eritrea, Henok Mulubrhan, yegukanye Etape ya mbere yahagurutse mu Rukomo ho mu Karere ka Gicumbi, yerekeza i Kayonza.

Iyi Etape yareshyaga na 157.8kM, yayegukanye akoresheje Amasaha 3, Iminota 57 n’Amasegonda 52.

Ntabwo ari Etape yamworoheye, kuko yosorejwe mu kivunye, nyuma y’abakinnyi hafi 40 muri 69 bagereye rimwe ku murongo.

Uku guhangana, byasabye ko hakoresha Ifoto y’abahanga izwi nka ‘Photo Finish’, uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu guca impaka mu gihe abakinnyi baguye miswi.

Ku murongo, Henok yatsinze Rotem Tene (Israel Premier Tech), Lorrenzo Manzin (TotalEnergie), Milan Menten (Lotto Dstny) na Brady Gilmore (Israel Premier Tech).

Uyu Munya-Eritrea w’Imyaka 25, yaherukaga gukora amateka mu Rwanda, ubwo yegukanaga Tour du Rwanda yo mu 2023.

Uretse Tour du Rwanda, afite amateka yo kuba Umukinnyi wegukanye Shampiyona y’Afurika inshuro eshatu yikurikiranya.

Mu gihe Henok Mulubrhan yishimiraga kweguna Etape, Umufaransa Fabien Doubey, yari mu byishimo byo kwambara Umwendo w’Umuhondo, wambikwa umukinnyi uhiga abandi.

Uyu Mwambaro, yawambuye Aldo Taillieu wari wawambaye nyuma yo kwegukana Prologue yakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2025.

Umusaruro w’Abanyarwanda ukomeje kuba uruvangavange. Patrick Byukusenge ukinira Ikipe ya Java Innovatec niwe wasoreje ku mwanya wa hafi (13).

Didier Munyaneza ukinira Ikipe y’Igihugu, yari yitezweho gukora ibitangaza akegukana Etape, yari bube iya kabiri u Rwanda rwegukanye kuva Tour du Rwanda ishyizwe kuri 2.1, ariko ibyo yari yakoze byose muri 153km, byashyizweho akadomo asigaje 4km gusa.

Muri izi 153km, Munyaneza yagenderaga ku muvuduko wa 39.80km/h.

Kuri uyu wa Kabiri, Tour du Rwanda irahaguruka mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu wa Musanze, ku ntera ka 112,8km.

Fabien Doubey ukinira Ikipe ya TotalEnergies niwe uzahagurukana Umwenda w’Umuhondo, nyuma yo gukoresha 4h01’43” ku rutonde rusange rw’agateganyo.

Ibihembo byatanzwe uyu munsi

  • Umwenda w’Umuhondo: Fabien Doubey (TOTAL Energies)
  • Umuzamutsi mwiza: Munyaneza Didier (Team Rwanda)
  • Umukinnyi muto: Pavel Sumpik (DPP)
  • Umukinnyi mwiza muri Sprint: Munyaneza Didier (Team Rwanda)
  • Umunyarwanda mwiza: Masengesho Vainqueur (Team Rwanda)
  • Uwegukanye Etape ya 1: Henok Mulubrhan (Team Eritrea)
  • Umunyafurika mwiza: Henok Mulubrhan (Team Eritrea)
  • Umukinnyi muto w’Umunyafurika: Tieran Kordge Gordge (Team South Africa)
  • Umukinnyi wayoboye Isiganwa igihe kinini: Munyaneza Didier (Team Rwanda)
  • Ikipe nziza ya Etape ya 1: Israel Premier Tech.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *