Tour du Rwanda 2025: Araya yegukanye Etape ya 6, Doubey yisubiza Umwenda w’Umuhondo

0Shares

Ibintu byatangiye gucayuka muri Tour du Rwanda iri gukinwa ku nshuro ya 17 kuva mu 2009 igiye ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe hasigaye Etape imwe gusa ya Kigali-Kigali iza gukinwa kuri iki Cyumweru, kuri uyu wa Gatandatu, Umunya-Eritrea w’Imyaka 23 gusa y’Amavuko, Nahom Araya, yegukanye Etape ya gatandatu ari nayo ibanziriza iya nyuma.

Uyu mukinnyi uri gukinira Ikipe y’Igihugu cye muri iyi Tour du Rwanda, yegukanye Etape yahagurutse i Nyanza ku Bigega, yerekeza i Kigali kuri Canal Olympia, akoreshe Amasaha 3, Iminota 9 n’Amasegonda 33.

Ku ntera ya 131.5km, yasize abarimo Umunyarwanda Mugisha Moise wari wahatanye kugera kuri 3km za nyuma.

Mugisha wayoboye Igikundi cyashaka Etape, yasizwe muri Metero 700 za nyuma, Nahom Araya agera ku murongo amurusha Amasegonda 10 gusa.

Nyuma yo kubona uwegukana Etape, urugamba rwakomereje ku Mwenda w’Umuhondo, ugaragaze umukinnyi ufite ibihe byiza kurusha abandi.

Bitandukanye n’uko byagenze kuri Etape ya 5, Fabien Doubey ukinira Ikipe ya Total Energies, yawisubije, awambuye Joris Delbove, wari wawumbambuye nawe kuri Etape ya Rubavu-Karongi.

Ikipe y’Igihugu ya Eritrea, yaherukaga kwegukana Etape, ku munsi wa kabiri, ubwo Henok Mulubrhan yegukanaga Etape ya Rukomo-Kayonza. 

Henok Mulubrhan witezwe kuri iki Cyumweru, ari ku mwanya wa gatatu ku rutonde rusange, acungira hafi Fabien Doubey na Joris Delbove ba Total Energies, bayoboye Isiganwa.

N’ubwo kwegukana Etape bikomeje kugorana ku bakinnyi b’Abanyarwanda, ariko bari kugerageza gukoramo.

Vainqueur Masengesho niwe uri ku mwanya mwiza (7), kuri uyu wa Gatandatu, yasizwe Amasegonda 54 na Araya wegukanye Etape.

Nsengiyumva Shemu, ayoboye urutonde rw’abakinnyi b’Abazamutsi, mu gihe Munyaneza ayoboye urw’abakotana mu Muhanda.

Kuri iki Cyumweru, harakinwa Etape ya nyuma, iza kuzenguruka mu Mihanda ya Kigali.

Inzira izakoreshwa, ni nayo izakoreshwa muri Shampiyona y’Isi, iteganyijwe mu Kwezi kwa Nzeri (9), uyu Mwaka w’i 2025.

Izatangirira kuri Kigali Convention Centre, ari naho izasorezwa. Izaba ireshya na Kilometero 74.

Uko abakinnyi bitwaye kuri Etape ya Gatandatu

  • Umwenda w’Umuhondo: Fabien Doubey (TOTAL Energies)
  • Umuzamutsi mwiza: Nsengiyumva Shemu (Java Inovotec)
  • Umukinnyi muto: Milan Donie (Lotto Development Team)
  • Uwarushije abandi gukotana: Munyaneza Didier (Team Rwanda)
  • Umunyarwanda mwiza: Masengesho Vainqueur (Team Rwanda)
  • Uwegukanye Etape: Araya Nahom (Team Eritrea)
  • Umunyafurika mwiza: Henok Mulubrhan (Team Eritrea)
  • Umukinnyi muto w’Umunyafurika: Yoel Habteab (Team Bike Aid)
  • Uwayoboye Isiganwa igihe kirekire: Niyonkuru Samuel (Team Amani)
  • Ikipe nziza: Eritrea

Urutonde rw’abakinnyi 10 bahize abandi muri Etape ya 6

. Nahom Araya (Eritrea): 3h09’23”
. Milan Donie (Lotto Dstny): +10″
. Henok Mulubrhan (Eritrea): +10″
. Fabien Doubey (TotalEnergies): +14″
. Moses Mugisha (Rwanda): +22″
. Oliver Mattheis (Bike Aid): +22″
7. Oliver Peace (DPP): +27″
8. Adria Pericas Capdevila (UAE): +27″
9. Awet Aman (CMC): +27″
10. Vainqueur Masengesho (Rwanda): +38″.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *