‘Tombe’ ya Producer Element ikomeje kwigarurira Uruganda rw’Imyidagaduro

Fred Robinson Mugisha uzwi nka Element Eleeeh nk’Umuhanzi icyarimwe na Producer, yashyize hanze indirimbo ikomeje kubica bigacika.

Iyi ndirimbo yise Tombe, n’imwe mu ziri kumvwa cyane mu ruganda rw’Imyidagaduro by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo kuyishyira hanze mu minsi ishize, iri guca ibintu cyane ku mbuga nkoranyambaga no kuri za Radiyo.

Abakunzi ba muzika bayishimira uburyohe bwayo n’amashusho yayo atangaje.

Element Eleeeh, nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, yavuze ko yashakaga kwerekana ko uretse gutunganya indirimbo z’abandi, nawe yakora iye bwite kuko abifitiye ubwo bushobozi.

Tombe n’imwe mu ndirimbo ze zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki, igaragaza ubuhanga mu gucuranga no mu gutunganya amajwi.

Umwe mu baryoheje iyi ndirimbo ni Sherrie Silver, umubyinnyi w’umunyarwandakazi wamamaye ku rwego mpuzamahanga.

Sherrie Silver, uzwiho gukorana n’ibyamamare nka Childish Gambino mu ndirimbo This is America, yongeye kugaragaza ubuhanga bwe mu kubyina, atuma amashusho y’iyi ndirimbo arushaho gukurura abantu benshi.

Tombe imaze kugira umubare munini w’abayireba no kuyumva ku mbuga nkoranyambaga zishyirwaho indirimbo nka ‘YouTube, Spotify, na Apple Music’.

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, Element Eleeeh yatangaje ko afite izindi ndirimbo nyinshi ziri gutunganywa, kandi ko azakomeza no gutunganya umuziki w’abandi bahanzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *