Ikipe ya Kigali Elite sports Academy (KESA) ifatanyije na The Great Warriors Sports Academy, bongeye gutegura Irushanwa rihuza abahoze bakina Umukino Njyarugamba wa Karate.
Iri rushanwa rizwi nka ‘The Legend Karate Open’ riteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2024, rikazabera mu Nzu y’imikino ya NPC (NPC Gymnasium) guhera saa Yine z’Igitondo.
The Legend Karate Open yatangiwe gukinwa Umwaka ushize (2024), icyo gihe, yegukanywe na Nkurunziza Jean Claude (Me Gasatsi), ahigitse Bitangumutwenzi Concorde na Bicamumpaka Epaphrodite.
The Legend Karate Open izakinwa mu byiciro birimo icy’abari hagati y’imyaka 35 na 45. Aba bazakina Kata (Kwiyereka). Hari kandi n’icy’abarengeje imyaka 46, nabo bazakina Kata.
Abakinnyi bari hagati y’imyaka 35-45 bakina Kumite (Kurwana), Kumite kandi izakinwa mu bakinnyi bafite imyaka iri hejuru ya 46.
Iyi mikino izitabirwa n’ibyiciro byombi, abagabo n’abagore. Kwiyandikisha n’amafaranga y’u Rwanda 20,000 Frw ku mukinnyi ushaka gukina ku giti cye, n’amafaranga 50,000 Frw ku Ikipe.
Akomoza kuri iri rushanwa, mu Kiganiro hagiranye na THEUPDATE, umuyobozi wa KESA, Nkurunziza Jean Claude uzwi nka Me Gasatsi, yagize ati:“Iri rushawa twarihaye inyito igira iti ‘Usaza iyo utitoza, Dusigasire Impano z’abakuze zitazima’”.
Yunzemo ati:“Iri rushanwa rizafasha gusigasira amateka yanditswe n’abari abakinnyi ba Karate mu bihe bishize, kuri ubu imyaka ikaba itakibemerera gukina nk’abanyamwuga”.
“Rizafasha gutera ingabo mu bitugu abakiri bato bakina Karate, kuko bazihera amaso abababanjirije muri uyu mukino, bityo nabo bibatere ishyaka ryo kuzatera ikirenge mu cyabo”.
Ntabwo ari ugukina Karate gusa, kuko Nkurunziza Jean Claude yavuze ko iri rushanwa rigamije kwimakaza imikoranire hagati y’abakinnyi ba Karate n’abikorera mu rwego rwo gushyigikirana no gutezanya imbere.
Ati:“Abakinnyi bakina Karate, bavuka mu muryango nyarwanda. Tuzerekana ko uyu mukino nawo wazamura imibereho y’abawukina, binyuze mu bihembo tuzatanga dufatanyije n’abaterankunga batandukanye”.
Ntabwo wakina Karate ngo wishore mu byaha cyangwa ingeso mbi, nk’uko Nkurunziza Jean Claude yabihamirije THEUPDATE.
Yagize ati:“Mu mukino wa Karate, dukangurira abakuze kuba ijisho ry’abakiri bato. Aha, tubasaba kubafasha kutishora mu byaha ibyo aribyo byose, no kubasobanurira ko byabangiriza ahazaza heza bifuza. Tubibutsa ko Siporo, ariwo musingi w’ubuzima bwiza n’iterambere”.
Nkurunziza Jean Claude yasoje ikiganiro yahaje THEUPDATE agira ati:“Ukura utitoza, ugasaza ukenyutse”.
Amafoto

