The Legend Karate Open igiye gukinwa ku nshuro ya kabiri ‘yongeyemo ibyiciro bishya’

0Shares

Ikipe ya Kigali Elite sports Academy (KESA) ifatanyije na The Great Warriors Sports Academy, bongeye gutegura Irushanwa rihuza abahoze bakina Umukino Njyarugamba wa Karate.

Iri rushanwa rizwi nka ‘The Legend Karate Open’ riteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2024, rikazabera mu Nzu y’imikino ya NPC (NPC Gymnasium) guhera saa Yine z’Igitondo.

The Legend Karate Open yatangiwe gukinwa Umwaka ushize (2024), icyo gihe, yegukanywe na Nkurunziza Jean Claude (Me Gasatsi), ahigitse Bitangumutwenzi Concorde na Bicamumpaka Epaphrodite.

The Legend Karate Open izakinwa mu byiciro birimo icy’abari hagati y’imyaka 35 na 45. Aba bazakina Kata (Kwiyereka). Hari kandi n’icy’abarengeje imyaka 46, nabo bazakina Kata.

Abakinnyi bari hagati y’imyaka 35-45 bakina Kumite (Kurwana), Kumite kandi izakinwa mu bakinnyi bafite imyaka iri hejuru ya 46.

Iyi mikino izitabirwa n’ibyiciro byombi, abagabo n’abagore. Kwiyandikisha n’amafaranga y’u Rwanda 20,000 Frw ku mukinnyi ushaka gukina ku giti cye, n’amafaranga 50,000 Frw ku Ikipe.

Akomoza kuri iri rushanwa, mu Kiganiro hagiranye na THEUPDATE, umuyobozi wa KESA, Nkurunziza Jean Claude uzwi nka Me Gasatsi, yagize ati:“Iri rushawa twarihaye inyito igira iti ‘Usaza iyo utitoza, Dusigasire Impano z’abakuze zitazima’”.

Yunzemo ati:“Iri rushanwa rizafasha gusigasira amateka yanditswe n’abari abakinnyi ba Karate mu bihe bishize, kuri ubu imyaka ikaba itakibemerera gukina nk’abanyamwuga”.

“Rizafasha gutera ingabo mu bitugu abakiri bato bakina Karate, kuko bazihera amaso abababanjirije muri uyu mukino, bityo nabo bibatere ishyaka ryo kuzatera ikirenge mu cyabo”.

Ntabwo ari ugukina Karate gusa, kuko Nkurunziza Jean Claude yavuze ko iri rushanwa rigamije kwimakaza imikoranire hagati y’abakinnyi ba Karate n’abikorera mu rwego rwo gushyigikirana no gutezanya imbere.

Ati:“Abakinnyi bakina Karate, bavuka mu muryango nyarwanda. Tuzerekana ko uyu mukino nawo wazamura imibereho y’abawukina, binyuze mu bihembo tuzatanga dufatanyije n’abaterankunga batandukanye”.

Ntabwo wakina Karate ngo wishore mu byaha cyangwa ingeso mbi, nk’uko Nkurunziza Jean Claude yabihamirije THEUPDATE.

Yagize ati:“Mu mukino wa Karate, dukangurira abakuze kuba ijisho ry’abakiri bato. Aha, tubasaba kubafasha kutishora mu byaha ibyo aribyo byose, no kubasobanurira ko byabangiriza ahazaza heza bifuza. Tubibutsa ko Siporo, ariwo musingi w’ubuzima bwiza n’iterambere”.

Nkurunziza Jean Claude yasoje ikiganiro yahaje THEUPDATE agira ati:“Ukura utitoza, ugasaza ukenyutse”.

Amafoto

May be an image of ‎9 people, people performing martial arts and ‎text that says "‎ELUTE SPORTS KESA 女童力 अचા ទរងរា THE LEGENDS KARATE OPEN COMPETITION 2nd EDITION EDITION2025 2025 72 藤正飲式 PARTICIPATION FEES 20,000 RWF/ Self Participant 50,000 RWF/ Team Bank of Kigali(BK) 100070474233 Kigali Elite Sport Academy +250 784 +250784 398 095 Nkurunziza J.Claude صع 手 道 DATE: 23/02/2025 TIME: 10:00am- 5:00pm VENUE: NPC REMERA‎"‎‎

May be an image of 1 person and performing martial arts
Sensei Sinzi Tharcisse uri mu bafite amateka akomeye muri Karate y’u Rwanda, n’umwe mu bazitabira iri rushanwa

 

Nkurunziza Jeana Claude, yegukanye iri rushanwa ubwo ryakinwaga ku nshuro ya mbere

 

May be an image of 2 people, people performing martial arts and text that says "FE AMPIONS CADEMY C FE FE THE EN FE #Sport is #Sportisa a a LIFE DS IP ition 202 Agent KARATE EMY KARAT"

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text that says "E ITE RWANDIA KARAT LIFE TIDI 1 SEM E KIGALI EL SPORTS ACA E port TE N KARAT lives SPORT RHGAM H. LIFE Te FE loPGyM KomblB ေ LIFE TR5M0 ToPGyM"

May be an image of ‎2 people, people performing martial arts and ‎text that says "‎SGI SGIRN INTERNA ONAL SPORTS GENIX INTERNATIONAL SGLICADEMY LACADEMY SPORTS RIFARD 1181806 RASICO LTD Micro THERWANDA. KARATI FEDERAT SPORTS HFRNATIONAL GI SPORTS ACADEMY RIFARD .11155 publico of Rwanda inistry of Sports G SPORTS ACADEMY ワンダ 運 GI GENIX SPORTS INTERNATIONAL Gs 日本空手協会ルワンダ twanda Japar JapanKaralt RWANDA 後番分 ف SGI SPORTS nhtn Coaltron ایه AHAREINONGA SONGA 日本空 Japaa Rer Mi nda RAT 666C‎"‎‎

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *