Teta Barbara uzwi nk’Umuhanzi ku izina ‘Babo’ yagaragaje Ababyeyi be mbobi ku nshuro ya mbere

0Shares

Umunyarwakazi Teta Barbara ukoresha izina rya ‘Babo‘ nk’umuhanzi, akoresheje ifoto imugaragaza ari hamwe n’ababyeyi be (Se na Nyina), yayiherekejeshe amagambo abavuga imyato. 

Ku nshuro ye ya mbere yerekana Se umubyara, Teta abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yahishuye urukundo akunda ababyeyi be bombi, nyuma y’igihe yerekana Nyina gusa.

Ati: Ndanezerewe kubona ababyeyi beza nk’aba. Murakoze Papa na Mama.

Teta Barbara ukoresha izina rya ‘Babo’ yakunze kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane urwa YouTube, atangaza uburyo yishimira kwitwa Umunyarwanda, kuba mu Rwanda no kuba afite umubyeyi ukomoka mu Rwanda.

Kuri uru Rubuga, yakunze gushimira Mama we cyane, avuga ko amukesha uburere bwiza yamuhaye.

Nyuma yo kwibanda kuri Nyina, kuri iyi nshuro na Papa (Se) yamugaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *