Tennis: Umubare w’abagore bitabira Irushanwa ‘Ingenzi Initiative International Womens Day’ ukomeje kwiyongera

Irushanwa ngaruka mwaka ryo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umugore binyuze mu mukino wa Tennis ryari rimaze ibyumweru bibiri rikinwa ryasojwe tariki ya 22 Werurwe 2025.

N’irushanwa ritegurwa na ‘Ingenzi Initiative’, umuryango udaharanira inyungu, ugamije guteza imbere Urubyiruko by’umwihariko umukobwa/umugore, binyuze mu mukino wa Tennis.

Ingenzi Initiative International Womens Day muri uyu mwaka w’i 2025, yakinwaga ku nshuro ya gatatu, nyuma yo gutangizwa ku mugaragaro mu 2023.

Kuri iyi nshuro, ryakinwe mu byiciro bine [4], birimo ikiciro cy’abagabo bakina batarabigize umwuga bafatanyije n’abakobwa/abagore bigeze gukina Tennis cyangwa n’ubu bakiyikina nk’umwuga.

Ikiciro cya kabiri cyari kigizwe n’abakinnyi bakuru [Seniors] bafatantije n’abakobwa/abagore bagikina by’umwuga.

Ikiciro cya gatatu cyari kigizwe n’abagabo batoza umukino wa Tennis, bakinnye bafatanyije n’abagore/abakobwa bakina nk’abatarabigize umwuga, mu gihe ikiciro cya kane cyari kigizwe n’ababore/abakobwa batabigize umwuga, bakinnye umuntu ku giti cye [Singles].

Mu kiciro cya mbere, iri rushanwa ryegukanywe n’ikipe yari igizwe na Rutayisire Tharcisse afatanyije na Umulisa Joseline, batsinze iyari igizwe na Theoneste Bati wakinnye afatanyije na Gaga Tracy.

Mu kiciro cya kabiri, igikombe cyegukanywe n’ikipe yari igizwe na Alphonse Katarebe wakinnye afatanyije na Giselle Umumararungu.

Mu kiciro cya gatatu, igikombe cyegukanywe na Munyampeta Jean Pierre na Aime Sabrine Shyirambere, mu gihe mu kiciro cya kane, iri rushanwa ryegukanywe na Aime Sabrine Shyirambere.

Uretse abasanzwe bakina Tennis cyangwa se abigeze kuyikina, abatangizi muri uyu mukino nabo bahawe umwanya, mu rwego rwo kubafasha gukuza impano.

Muri aba batangizi, Ishimwe Ange niwe wahize abandi bose bari bahanganye, yegukana Irushanwa ry’Umunsi mpuzamahanga w’Umugore ryateguwe na Ingenzi Inititave.

Abitabiriye iri rushanwa, bishimira ko umubare w’abagore/abakobwa ukomeje kwiyongera, cyane ko rikinwa hagamijwe kwimakazwa ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye binyuze muri Siporo.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Umulisa Joseline yagize ati:“Twahisemo kwitabira iri rushanwa no kurishyigikira mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ry’umugore. Twiteguye kuzakomeza kugira uruhare muri iri rushanwa, kandi turizera ko tuzabigeraho. Abagore nibo batanga urubyaro [Kubyara], bityo kubashyigikira n’ukugira uruhare mu iterambere rya Siporo”.

Aime Sabrine Shyirambere we yagize ati:“Muri iri rushanwa, negukanyemo ibikombe bibiri. Byanshimishije, kuko byerekana ko imbaraga umuntu yakoresheje mu mwaka wose yitegura, ziba zitarapfuye ubusa. Ingenzi Initiative tuyishimira ko idushyigikira binyuze mu kudutegurira amarushanwa kandi ikanatuzanira basaza bacu batubanjirije gukina Tennis bakaza kwifatanya natwe. Iyo tubabonye bidukundisha uyu mukino, kandi ubona ko umubare w’abakobwa/abagore, ukomeje kwiyongera. Turasaba ubuyobozi bwa Ingenzi Initiative ko bwakomeza gushyira imbaraga muri ibi bikorwa bityo n’umubare ukarushaho kwiyongera”.

Ishimwe Ange yagize ati:“Natangiye gukina Tennis mfite nk’imyaka 7, gusa naje kureka gukina bitewe n’impamvu zitandukanye. Nyuma yo kongera kugaruka muri uyu mukino, nasanze Umubare w’abakobwa wariyongereye kandi n’uburyo abakobwa/abagore bakina byarazamutse”.

“Gutwara igikombe bivuze ibintu byinshi, harimo kwiyubakira ikizere ndetse no gutera imbaraga barumuna cyangwa bakuru bacu batureba dukina. Turasaba Ingenzi Initiative gukomeza gushyira imbaraga muri ibi bikorwa, kuko n’ubwo umubare w’abakobwa/abagore wazamutse, ariko uw’abagabo urabona ko bakiri benshi, bityo dukeneye kugera ku rwego bariho cyangwa tukanabarenza”.

Ku ruhande rw’Umuyobozi wa Ingenzi Initiative, Ndugu Philbert, yagize ati:“Uyu mwaka, irushanwa ryatweretse ko ibyo twatangiye mu 2023 abantu bamaze kubyumva. Umubare w’abakinnyi wariyongereye ndetse n’ibyiciro. Ikiciro cy’umukinnyi w’umugabo ukina afatanyije n’uw’umugore, kigaragaza ko ihame ry’Ubwuzuzanye n’Uburinganire binyuze muri Siporo bishoboka. Turishimira ko intego twari dufite twazigezeho, ariko kandi ntabwo twaterera agati mu ryinnyo, ahubwo tugiye gukomerezaho”.

N’ubwo hari ibimaze kugerwaho, ariko hari n’imbogamizi, akomoza kuri izi mbogamizi, Ndugu yagize ati:“Nibyo kuko abantu bamaze kumva no kubona ibyo dukora. Ariko kandi turifuza ko abantu badushyigikira ndetse bakatuba hafi, kugira ngo iki gikorwa gikomeze gushinga imizi. Buri Mezi abiri dukora irushanwa rya ‘He for She’ hagamijwe ko abantu bamenya ko Ingenzi Initiative ifite ibikorwa bya Tennis bitandukanye. Turifuza ko bita iby’abantu bo muri Tennis gusa ahubwo n’abandi batandukanye badushyigikira, cyane ko twifuza ko iri rushanwa ryazajya rikinwa ku rwego mpuzamahanga, kandi tuzakora ibishoboka byose tubigereho”.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *